Abasenateri basabye Guverinoma gukemura ikibazo cy’ubucucike mu magereza yo mu Rwanda, nyuma yo kucyumva kenshi no kukibona muri raporo zinyuranye.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira ni bwo Inteko Rusange ya Sena yagezwagaho raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ku gikorwa cyo gusesengura ikibazo cy’ubucucike muri gereza zo mu Rwanda.
Iyi Raporo yo 2018/2019 yagaragaje ko hari ikibazo rusange cy’ubucucike mu ma gereza yo mu Rwanda, ndetse inasaba inzego bireba kugikurikirana igashaka ingamba zo kugikemura.
Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2017/2018 ubucucike bwari 114.6 % bivuze ko mu magereza harimo imfungwa n’abagororwa 65 917, mu gihe mu mwaka wa 2018/2019 ubucucike bwageze ku 124.8 % kuko muri gereza hari harimo imfungwa n’abagororwa 71 738.
Mu gushaka umuti w’uko iki kibazo cyakemuka Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu yagaragaje ko kugira ngo iki kibazo gikemuke hakenewe gushyirwa mu bikorwa zimwe mu ngamba zirimo nko kwagura no kubaka inyubako za gereza mu buryo burambye; gutanga imbabazi no gufungura by’agateganyo imfungwa n’abagororwa bujuje ibisabwa n’amategeko no gushyiraho Politiki y’Igihugu yo gukumira ibyaha, kubikurikirana no kubihana.
Basanga kandi hakenewe ishyirwa mu bikorwa ryo gukurikirana ukekwaho icyaha hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga no gutanga igihano cy’imirimo y’inyungu rusange
Inteko rusange ya Sena yasabye kwihutisha ishyirwaho ry’Iteka rya Perezida rigena uburyo bwo gukora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange.
Mu Rwanda habarurwa Gereza 13 zifungiwemo imfungwa n’abagororwa barenga gato 71 000.



2 Responses
Guha imfungwa imbabazi n’imirimo ifite inyungu rusange; umuti w’ubucucike mu magereza
Imbabazi za President Ni izo zonyine zagabanya ubucucike muri gereza.
Urugero: Président aramutse atanze imbabazi y’imyaka 5 yonyine ndetse nabafite burundu akabaha imyaka 20 gereza za sigaramo abantu bacye cyane
Guha imfungwa imbabazi n’imirimo ifite inyungu rusange; umuti w’ubucucike mu magereza
Imbabazi za President Ni izo zonyine zagabanya ubucucike muri gereza.
Urugero: Président aramutse atanze imbabazi y’imyaka 5 yonyine ndetse nabafite burundu akabaha imyaka 20 gereza za sigaramo abantu bacye cyane