APR FC yatsinze Kiyovu Sports mu rubanza zaburanagamo Nsanzimfura Keddy

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC yatsinze Kiyovu Sports, mu rubanza iyi kipe yo ku Mumena yari yayirezemo gusinyisha umukinnyi Nsanzimfura Keddy kandi agifitiye Kiyovu Sports amasezerano.

Tariki ya 19 Nyakanga 2020 ni bwo APR FC yerekanye Nsanzimfura Keddy nk’umukinnyi mushya yaguze avuye muri Kiyovu Sports.

Mu kirego cyahise gitangwa na Kiyovu Sports, iyi kipe yavuze ko yatunguwe no kubona APR FC yerekana Nsanzimfura Keddy nk’umuknnyi wayo mushya kandi amaze imyaka ibiri ayikinira ndetse aheruka kwongera amasezerano y’imyaka itanu.

Kiyovu Sports yasabye FERWAFA “Guha APR FC ibihano biteganywa n’ingingo y’itegeko rigenga amarushanwa mu Rwanda, kugenera Kiyovu Sports indishyi zitanzwe na APR FC yari yayitwariye umukinnyi mu buryo budakurikije amategeko no guhana Nsanzimfura Keddy, yasoza ibihano agakinira Kiyovu Sports.”

Yasabye kandi ko Ishyiramwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “ryemeza ko amasezerano ya Nsanzimfura Keddy afite agaciro mu gihe cy’imyaka itatu hashingiwe ku ngingo ya 18 agace ka kabiri, k’amabwiriza ku miterere n’imigurishirize y’abakinnyi.”

Kiyovu Sports yavugaga ko Nsanzimfura Keddy yarerewe mu ikipe yayo y’abato kuva mu 2011 ubwo yari afite imyaka umunani. Gusa hari amasezerano iyi kipe yagiranye na La Jeunesse, avuga ko ihawe umukinnyi, yasinywe ku wa 25 Mutarama 2019.

APR FC yo yavugaga ko impamvu basinyishije uyu mukinnyi Kiyovu Sports itabizi bavuganye na La Jeunesse yakuriyemo, kandi amasezerano bavuga afitanye na Kiyovu Sports arimo icyuho kuko atagira igihe yatangiriye n’igihe azarangirira, bari bamusinyishije imyaka 5(muri 2019) kandi umukinnyi ukiri muto atemerewe gusinyira ikipe nkuru imyaka irenze 3 nk’uko amategeko ya FIFA abivuga.

Uyu munsi nibwo urubanza rwabaye ku cyicaro gikuru cya FERWAFA, nyuma yo kumva impande zombi basanze hari ingingo nyinshi zigonga Kiyovu Sports bityo umukinnyi yegurirwa APR FC.

Basanze amwe mu makosa Kiyovu Sports yakoze hari ukuba Keddy yarisinyiye ku masezerano(ayo y’imyaka 5 yasinye muri 2019), kandi amategeko atabimwemerera kuko yari atarageza imyaka 18, yagombaga kuba yarasinywe n’ababyeyi be.

Mu masezerano bavuga ya 2011 bagiranye n’ababyeyi be bamuzana mu bato ba Kiyovu Sports, bigaragara ko ari papa we wasinye kandi se yitabye Imana muri 2008.

Nsanzimfura Keddy yari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yitabiriye imikino yo gushaka Igikombe cya Afurika cya 2019, yabereye muri Tanzania mu 2018.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. APR FC yatsinze Kiyovu Sports mu rubanza zaburanagamo Nsanzimfura Keddy
    Muri make, LA JEUNESSE niyo itsindishije KIYOVU SPORT. None se niba KIYOVU yari yumvikanye na la JEUNESSE, la jeunesse kuki yisubiyeho ntinamenyeshe KIYOVU. Ubwo KIYOVU nayo irege la JEUNESSE. Aya ni amanyanga rwose.

  2. APR FC yatsinze Kiyovu Sports mu rubanza zaburanagamo Nsanzimfura Keddy
    Muri make, LA JEUNESSE niyo itsindishije KIYOVU SPORT. None se niba KIYOVU yari yumvikanye na la JEUNESSE, la jeunesse kuki yisubiyeho ntinamenyeshe KIYOVU. Ubwo KIYOVU nayo irege la JEUNESSE. Aya ni amanyanga rwose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *