Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri rwa Uganda Alfonse Owiny-Dollo yatangaje ko yicuza uruhare yagize mu ivugururwa ry’itegekonshinga rya Uganda ryongeye kwemerera Perezida Museveni kongera kwiyamamaza.
Mu itegekonshinga rya Uganda ryo mu 1994, mu ngingo yaryo ya 102 mu gika cya kabiri, ryagenaga ko umuntu urengeje imyaka 75 atagomba kwemererwa kuyobora igihugu. Iyi ni ingingo yagongaga Perezida Museveni kuko mu matora yo muri Mutarama 2021, azaba afite imyaka 75.Iyi niyo mpamvu nyamukuru yatumye mu mwaka 2017 iri tegeko rivugururwaa kugirango ritazabuza amahirwe Perezida Museveni yo kongera kwiyamamaza.
Mu kiganiro yagiranye na Daily Monitor , Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Uganda, Owiny-Dollo yavuze ko yicuza kuba ari mu bagize uruhare mu guhindura iri tegeko batitaye kubyo abaturage bifuza.
Dollo akomeza avuga ko iyo umuntu agiye gukora ikintu gifite inyungu rusange ku baturage agomba kubaha uruhare nabo bakagaragaza ibitekerezo byaho. Dollo anongeraho ko byari kuba byiza iyo abaturage ba Uganda bakora Referandumu bagatora bemeza cyangwa bahaka icyo cyemezo.
Itegekonshinga rya Uganda ryaherukaga kuvugururwa mu mwaka 2005, nyuma ryongeye kuvugururwa mu mwaka 2017 aho hakuwemo inzitizi ivuga ko uwiyamamariza kuyobora iki gihugu agomba kuba atarengeje imyaka 75.
Alfonso Owiny Dollo yagizwe Perezida w’urukiko rw’ikirenga rwa Uganda kuwa 20 Kanama 2020.


