Umunya-Serbia Zlatko Krmpotic, yatangaje ko agiye kurega ikipe ya Young Africans mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), kubera ko ubuyobozi bw’iriya kipe yo muri Tanzania butakurikije ibikubiye mu masezerano ye ubwo bwayasesaga.
Tariki ya 03 Ukwakira ni bwo ikipe ya Young Africans yasohoye itangazo rivuga ko yamaze gutandukana na Zlatko wahoze atoza APR FC ya hano mu Rwanda, gusa ntiyigera itangaza impamvu yahisemo kumwirukana.
Yanga yagize iti: “Young Africans SC iramenyesha abafana, abanyamuryango n’abafatanyabikorwa ko yageze ku bwumvikane bwo gusesa umubano wayo n’umutoza mukuru Zlatko Krmpotic.”
“Young Africans SC irashimira Zlatko ku bunyamwuga bwamuranze akiri mu kipe kandi ikamwifuriza amahirwe masa mu rugendo rwe rwo mu gihe kizaza.”
Mu kiganiro Zlatko yagiranye n’ikinyamakuru Championi ku munsi w’ejo, yavuze ko ubuyobozi bwa Young Africans bwasheshe amasezerano bari bafitanye nta bwumvikane bagiranye, ibyatumye yiyemeza kujya kurega iriya kipe muri FIFA ngo kuko ibyo yakoze nta bunyamwuga burimo.
Yagize ati: “Kugeza uyu munsi nta bwumvikane bwo gusesa amasezerano yanjye bigeze basinya, ntabwo babyitayeho kubera ko amafaranga ndi gusaba ikipe badashaka kuyanyishyura, ariko bagomba kwishyura umutoza wabafashije buri kimwe.”
“Namaze kuregera FIFA kandi mu minsi mike nzajya ku kicaro cya FIFA i Zuric muri iki kibazo, kubera ko ntabwo bambaniye. ”
Mu mpamvu zivugwa zatumye Young Africans yirukana uriya mutoza, harimo kuba iyi kipe yarakinaga umukino uciriritse bityo ubuyobozi bwayo bugasanga ntaho azayigeza.
Zlatko wirukanwe amaze iminsi 37 yonyine muri Young Africans, yasimbuwe n’Umurundi Kaze Cedric wasinye amasezerano yo gutoza Young Africans mu myaka ibiri iri imbere ejo ku wa Gatanu.


