Abantu 104 bakize Covid-19 mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse abarwanyi bashya ba Covid-19 batandatu, mu gihe abakize icyo cyorezo ari 104. Abarwayi bashya batandatu babonetse mu bipimo 2,224 byafashwe, barimo umwe wabonetse i Kigali, bane babonetse muri Kirehe (abapimwe mu nkambi z’impunzi) n’undi umwe wabonetse i Gicumbi. Kugeza kuri uyu […]

Ibyago kuri Liverpool! Virgil Van Dijk wavunitse ashobora kumara amezi umunani adakina

Television ya BeIN Sports mu kanya kashize, yatangaje ko myugariro Virgil van Dijk ukinira ikipe ya Liverpool ashobora kumara amezi ari hagati y’arindwi n’umunani adakina, nyuma yo kuvunikira mu mukino wa shampiyona y’Abongereza ikipe ye yangayijemo na Everton ibitego 2-2. Virgil yasimbuwe ku munota wa 11 w’umukino ahita ajyanwa kwa muganga, nyuma yo gukinirwa nabi […]

Ntibikwiye ko umusore ufite Benzi abarurwa mu cyiciro cy’ababyeyi be_ Minisitiri Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko mu byiciro bishya bagiye gutanga hari ingaragu zizajya zihabwa ibyiciro bitandukanye n’ibyababyeyi babo bishingiye ku byo binjiza ku kwezi. Ubwo yari mu kiganiro na TV1 kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira, Minisitiri Shyaka yavuze ko mu byiciro bishya by’ubudehe bigiye gukorwa hazazamo impindika zo gushyira abatarashaka […]

RIB yafashe Nshimiyimana yari imaze igihe ihiga ngo aryozwe umugore we yishe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri uyu wa Gatandatu, rwatangaje ko rwataye muri yombi Nshimiyimana Emmanuel wo mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma, nyuma y’igihe rumushakisha ngo aryozwe icyaha cyo kwica umugore we yakoze. Mu rukerera rw’itariki ya 03 Ukwakira ni bwo Nshimiyimana yishe umugore we witwa Ntabahuzimana Hilarie amukubise umupanga, ahita azimira. Umunyamabanga Nshingwabikorwa […]

Ibyo umugore yakoreye inkumi yasanze iryamanye n’umugabo we ni agahomamunwa

Umugore utifuje ko amazina ye amenyekana yafatiye mu cyuho umugabo we aryamanye n’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko mu cyumba cye amukorera ibya mfurambi. Uyu mugore yafashe uwo mukobwa amucagaguriraho imyenda amukubita yambaye ubusa. Abatabaye bakijije uwo mwana w’umukobwa, umugore nawe ajyana n’umugabo we. Amashusho y’uriya mugore ahondagura uwo mwari akomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga. Amategeko ya […]

Umunyamakuru wa siporo wa KT Radio yateye ivi (amafoto)

img-20201017-wa0019.jpg

Umunyamakuru Kuradusenge Isaac ukora ibiganiro bya siporo kuri KT Radio, yateye ivi asaba umukunzi we Kayumba Sylivie kuzamubera umutima na we akamubera umutwe. Ni umuhango wabereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ku mugoroba w’ejo. Ku wa 15 Ukwakira umukunzi wa Kuradusenge yari yagize isabukuru y’amavuko, yandika kuri Instagram ubutumwa, amubwira ko urukundo nyakuri yarubonye […]

U Burundi bwihakanye ibyo guhiga bukware abavuga Ikinyarwanda

Minisiteri y’Umutekano mu Burundi, yahakanye ibihuretse gutangazwa ko n’umuvugizi wayo Pierre Nkurikiye yavuze ko Leta igiye gutangira ibikorwa byo guhiga abantu bose bavuga ururimi rw’Ikinyrwanda babarizwa muri iki gihugu. Mu kiganiro umuvugizi wa Minisieri y’Umutekano mu Burundi Pierre Nkurikiye yagiranye n’itangazamakuru imbonankubone ku wa 8 Ukwakira 2020 mu Mujyi wa Gitega, yavuze ko abavuga ururimi […]

VAR yarijije abafana ba Liverpool

Ikipe ya Liverpool yanganyije na Everton ibitego 2-2, mu mukino wa shampiyona y’Abongereza iyi kipe y’umutoza Jurgen Klopp yabujijwemo amanota atatu n’ikoranabuhanga rya VAR. Liverpool yari yasuye Everton ku kibuga Goodison Park giherereye mu gace ka Merseyside, mu mujyi wa Liverpool amakipe yombi atuyemo. Hari mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona. Umunota wa gatatu […]

Umuyobozi wa Gereza ya Mageragere wari ukurikiranweho kwemerera abarimo Nyamvumba gusurwa yagizwe umwere

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatandatu, rwanzuye ko Zuba Camille wari Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere, Sengabo Emmanuel Hilary wari Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Amagereza (RCS) na Mudacyahwa Deo wari ushinzwe iperereza muri Gereza ya Mageragere badahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo, rutegeka […]

Menya abategetsi ba Afurika bigeze kuvugwa mu mahano y’ubusambanyi

phosa.jpg

Ubusambanyi ni icyaha abemera Imana bemeza ko yanga urunuka, ariko ntibikibuze kuba icyaha gikorwa kenshi kandi cyane n’abantu b’ingeri zose batuye Isi. Igitandukanya iki cyaha ni uko hari abagikora bakamenyekana mu gihe abandi babikora bikagirwa ibanga. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho abanyapolitiki muri Afurika bagiye bavugwa mu mahano y’ubusambanyi rubanda bakabimenya. Cyril Ramaphosa Perezida wa […]

Rubavu: Ubuyobozi n’umuryango wa Tuyishime wapfiriye muri gereza ntibavuga rumwe ku rupfu rwe

Umuryango w’uwitwa Tuyishime Jean Pierre warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu murenge wa Rugerero muri Rubavu, urasaba guhabwa ubutabera uvuga ko yakubiswe bikamuviramo urupfu, ubuyobozi bwo buhakana ibivugwa buvuga ko ko nta wakubise Nyakwigendera. Umuryango wa uvuga ko mbere y’uko yitaba Imana yakubiswe ijeki n’umushoferi wa Tagusi witwa Niyitegeka Jean, ukavuga ko izi nkoni ari […]

Ibyo wamenya ku mushahara n’andi mafaranga abasirikare ba RDF bagenerwa

Iteka rya Perezida wa Repubulika NÂş 044/01 ryo ku wa 14 Gashyantare 2020, rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda, rikagena ibijyanye n’umushahara umusirikare ahabwa ndetse n’andi mafaranga n’ibindi agenerwa mu gihe bibaye ngombwa. Umutwe wa gatandatu w’iri teka uragira uti: “Umushahara n’ibindi bigenerwa abasirikare”, bigasobanurwa kuva mu ngingo ya 86 kugeza mu ya 96 ya […]

Zlatko watandukanye nabi na APR FC yiyemeje kurega Yanga Africans muri FIFA

Umunya-Serbia Zlatko Krmpotic, yatangaje ko agiye kurega ikipe ya Young Africans mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), kubera ko ubuyobozi bw’iriya kipe yo muri Tanzania butakurikije ibikubiye mu masezerano ye ubwo bwayasesaga. Tariki ya 03 Ukwakira ni bwo ikipe ya Young Africans yasohoye itangazo rivuga ko yamaze gutandukana na Zlatko wahoze atoza APR FC […]

Bushali bivugwa yajyanwe Iwawa ashobora kuzahagezwa mu mpera z’uku kwezi

Umuririmbyi Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali byamenyekanye, ko yashyizwe ku rutonde rw’urubyiruko ruzajyanwa kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa ku wa 20 Ukwakira 2020. Bushali byari bimaze iminsi bivugwa ko yamaze kugezwa muri kiriya kigo, amaze iminsi acumbikiwe ku kigo cyakira abategurirwa kujya kugororerwa Iwawa cya Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga, ari naho yashyiriwe […]

Rubavu: Umugabo yica imbwa akazirira mu ruhame kubera impamvu itangaje (Amafoto)

kimada.jpg

Umugabo witwa Turinimana Innocent utuye mu Murenge wa Rubavu w’akarere ka Rubavu, avuga ko abaga akanarya imbwa ashaka imbaraga zidasanzwe zo gutera akabariro bita “akanyabugabo”. Turinimana bakunze kwita Kimada avuga ko adaterwa ipfunwe no kurya inyama z’imbwa yemeza ko usibye kuryoha ishobora no kuba umuti uvura abagabo bagira ubushake buke bwo gutera akabariro. Kimada avuga […]

Biratangaje! Abapolisi bafashe ibisambo batungurwa no gusanga ari bagenzi babo (Amafoto)

Umupolisi yafatiwe mu mukwabu yiba abaturage

Mu gihugu cya Afurika y’Epfo apolisi yakoze umukwabu wo guhiga amabandi yitwaje intwaro no kuyaka ibyo aba yibye abaturage, babajije ibyangongwa abo bafashe basanga ni abapolisi bagenzi babo. Amashusho yahererekanyijwe ku rubuga rwa Instagram, agaragaza ibyo bisambo bifatwa na Polisi ya Afurika y’Epfo. Cyakora ku bw’amahirwe make, mu gihe cyo guhata ibibazo ibisambo polisi yatunguwe […]

Ansu Fati yinjiye mu gitabo cy’abanyaduhigo cya Guiness des Records

Umunya-Espagne, Ansu Fati ukinira ikipe ya FC Barcelona, yinjiye mu gitabo cya Guiness World of Records (Guiness des records) cyandikwamo abantu bakoze ibintu bidasanzwe. Uyu mwana ukomoka muri GuinĂ©e-Bissau, yanditswe muri kiriya gitabo nk’umukinnyi muto kurusha abandi watsinze igitego muri UEFA Champions league. Ni igitego uyu rutahizamu wa FC Barcelona yatsinze Inter Milan ku wa […]