Ansu Fati yinjiye mu gitabo cy’abanyaduhigo cya Guiness des Records

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Espagne, Ansu Fati ukinira ikipe ya FC Barcelona, yinjiye mu gitabo cya Guiness World of Records (Guiness des records) cyandikwamo abantu bakoze ibintu bidasanzwe.

Uyu mwana ukomoka muri GuinĂ©e-Bissau, yanditswe muri kiriya gitabo nk’umukinnyi muto kurusha abandi watsinze igitego muri UEFA Champions league.

Ni igitego uyu rutahizamu wa FC Barcelona yatsinze Inter Milan ku wa 10 Ukuboza 2019, akaba yari afite imyaka 17 y’amavuko n’iminsi 40.

Ansu Fati ari ku ipaji ya 214 yahariwe abafite aho bahuriye n’igihugu cya Espagne. Mu ipaji zibanza harimo Lionel Messi ufite agahigo ko kuba umukinnyi rukumbi washoboye kwegukana Ballon d’Or esheshatu.

Abandi bari muri kiriya gitabo barimo rutahizamu Erling Haaland ukinira Borussia Dortmund, nyuma yo gutsinda ibitego icyenda ikipe y’igihugu cye cya Norvège ikina na Honduras mu gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20, mbere y’uko muri Mutarama uyu mwaka aba umukinnyi wa kabiri muto ushoboye gutsinda hat-trick muri Shampiyona y’Abadage.

Umunya- Andorra Illdefonso Lima na we ari muri kiriya gitabo, nyuma y’uko mu Ugushyingo 2019 yujuje imyaka 22 n’iminsi 148 akinira ikipe y’igihugu cye, ibyatumye aca agahigo ko gukinira ikipe y’igihugu kuva yayikinira bwa mbere mu 1997.

Liverpool iri muri kiriya gitabo nk’ikipe yatsinze imikino 18 ya shampiyona y’Abongereza yikurikiranya, mu gihe Umunya-Espagne, Rafael Nadal we akirimo nk’uwatwaye imyaka myinshi yikurikiranya igikombe cya ATP (Association of Tenis Professionals) kuva muri 2004 kugeza muri 2020.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *