Ubusambanyi ni icyaha abemera Imana bemeza ko yanga urunuka, ariko ntibikibuze kuba icyaha gikorwa kenshi kandi cyane n’abantu b’ingeri zose batuye Isi. Igitandukanya iki cyaha ni uko hari abagikora bakamenyekana mu gihe abandi babikora bikagirwa ibanga.
Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho abanyapolitiki muri Afurika bagiye bavugwa mu mahano y’ubusambanyi rubanda bakabimenya.
Cyril Ramaphosa

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yagiye avugwa cyane nk’umugabo ukunda kuryamana n’abagore abonye, atitaye ku nshingano zikomeye afite nk’umunyacyubahiro.
Ramaphosa akiri Visi Perezida wa Afurika y’Epfo, yafashwe amafoto n’umusore ukora muri Hotel imwe yo mu mujyi wa Cape ari mu busambanyi, nyuma uwo musore akomeza kumutera ubwoba ko natamuha amafaranga azayashyira ahagaragara.
Byarangiye ayo mafoto ashyizwe hanze, ibitangazamakuru bitahura ko Cyril Ramaphosa aca umugore we inyuma akajya kuryamana n’abandi bagore mu buryo bw’ibanga.
Morgan Tsvangirai

Morgan Tsvangirai yabaye Minisitiri w’intebe wa Zimbwabwe. Azwi cyane nk’umugabo wahanganye n’ubutegetsi bwa Robert Mugabe imyaka myinshi y’ubuzima bwe.
Bivugwa ko ibikorwa by’ubusambanyi avugwaho yabitangiye nyuma y’urupfu rw’uwari umugore we wa Mbere, Susan Tsvangirai, rwabaye mu mwaka 2009.
Kuva icyo gihe Tsivangirai yagiye aryamana mu buryo bw’ibanga n’umugore witwa Locardia Karimatsenga, binatuma ubukwe yari yarateguye bwo kubana n’umukunzi we mushya witwaga Elizabeth Macheka buhagarara.
Nyuma y’ibi uyu mugabo ngo yagiye aryamana n’abandi bagore barimo Nosipho Regina Shilubane.
Jacob Zuma

Uyu yabaye Visi Perezida wa Afurika y‘Epfo ku butegetsi bwa Mbeki mbere y’uko aba umuyobozi mukuru w’iki gihugu. Jacob Zuma we bivugwa ko uramutse uvuze ku bikorwa by’ubusambanyi yavuzwemo utabirangiza.
Mu mwaka wa 2006 Zuma yigeze kwitaba urukiko rw’ikirenga rw’i Johannesburg, akurikiranweho icyaha cyo gufata ku ngufu. Zuma ntiyigeze ahakana ko yaryamanye n’uwamuregaga, gusa yireguye avuga ko yahise yemera ko yarwamanye n’umugore witwa Fezekile Ntsukela Kuzwayo, wamenyekanye nka Khwezi ku bwumvikane.
Muri uru rubanza , Itangazamakuru ryamubajije niba adafite ubwoba bwo kuba yaranduye icyorezo cya Virusi itera SIDA, ababwira ko akimara kuryamana n’uwo Mugore byavugwaga ko abana n’ubwandu yahise yoga ku buryo SIDA naho yari kumuhera amaze koga.
Ibinyamakuru binyuranye byahise bihumimba “Bwogero” (Shower Man) bitewe n’ayo magambo y’ubwenge buke yari avuze.
Mu mwaka 2011 kandi Zuma yagarutse mu binyamakuru nyuma yo gutera inda umukobwa w’inshuti ye, Irvin Khoza, usanzwe anafite ikipe y’umupira w’amaguru ya Orlando Pirates inda.
Robert Gabriel Mugabe

Uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe Robert Gabriel Mugabe yavuzwe ko aryamana n’uwari umunyamabanga we Grace Marufu, mu gihe umugore we wa Mbere Sally Mugabe yari arembeye bikomeye mu bitaro. Mu mwaka 1996 Nyuma y’urupfu rwa Sally Mugabe, Perezida Mugabe yaje kurongora Grace Marufu waje kwitwa Grace Mugabe.
Mbere yo kurongora Grace Mugabe yaryamanaga na Stanley Goreraza wari uhagarariye urwego rw’ubutasi muri Zimbabwe .
Ali Hassan Joho

Ali Hassan Joho yabaye umuyobozi w’umujyi wa Nairobi. Uyu mugabo waje kurongora umunyamakurukazi wa televiziyo KTN , Betty Kyalo.
Mu gihe bari bakiri abageni, Ali Hassan yafashe undi unyamakurukazi wa Nation TV witwa Dennis Okari bijyanira Dubai umugore we Betty asigaye mu rugo, kandi ari we bari bamaze kwambikana impeta y’urukundo.
Ayena Odongo

Ayena Odongo igihe yari umuyobozi w’akarere ka Oyam mu majyaruguru ya Uganda yaryamanye n’umukobwa bivugwa ko yicuruzaga aza no kumufata amashusho. Uyu mukobwa yaje kugurisha ayo mashusho mu kinyamakuru Red Paper cyandikirwa muri Uganda, ari nayo yabaye intandaro yo kumenyekana muri Afurika yose.
Bukar Ibrahim

Guverineri wa Leta ya Yobe mu burasirazuba bwa Nigeria, Bukar Ibrahim, yafashwe amashusho yambaye ubusa mu gitanda ari kumwe n’abagore babiri. Ibrahim usanzwe ari umuyoboke w’idini ya Islam, afite abagore 3 bemewe n’amategeko ari bo Hajiya Maryam Abba Ibrahim, Hajiya Aishatu Ibrahim na Hajiya Khadijat Ibrahim.
Joseph Kabila

Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulka iharanira Demokarasi ya Congo ni umwe mu bagabo bo mu karere bavuzweho ubusambanyi. Joseph yavuzwe cyane ubwo yirukanaga Enock Ruberangabo Sebineza wari ushinzwe ikoranabuhanga mu biro bye, aho bivugwa ko icyo yamuhoye ari amashusho y’iminota 5 yamufashe arimo kwikinisha.



2 Responses
Menya abategetsi ba Afurika bigeze kuvugwa mu mahano y’ubusambanyi
Ntabwo muvuze Abategetsi ba ruharwa mu busambanyi,barimo Mobutu na Idi Amin.Kaddafi yari ateye ubwoba mu busambanyi.Yari afite underground laboratory na doctors basuzumaga cyangwa bagakuramo inda z’abakobwa yasambanyaga.Ariko Abagabo bakomeye badasambana nibo bake cyane.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.
Menya abategetsi ba Afurika bigeze kuvugwa mu mahano y’ubusambanyi
Ntabwo muvuze Abategetsi ba ruharwa mu busambanyi,barimo Mobutu na Idi Amin.Kaddafi yari ateye ubwoba mu busambanyi.Yari afite underground laboratory na doctors basuzumaga cyangwa bagakuramo inda z’abakobwa yasambanyaga.Ariko Abagabo bakomeye badasambana nibo bake cyane.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.