Ibyo wamenya ku mushahara n’andi mafaranga abasirikare ba RDF bagenerwa

Sangiza iyi nkuru

Iteka rya Perezida wa Repubulika Nº 044/01 ryo ku wa 14 Gashyantare 2020, rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda, rikagena ibijyanye n’umushahara umusirikare ahabwa ndetse n’andi mafaranga n’ibindi agenerwa mu gihe bibaye ngombwa.

Umutwe wa gatandatu w’iri teka uragira uti: “Umushahara n’ibindi bigenerwa abasirikare”, bigasobanurwa kuva mu ngingo ya 86 kugeza mu ya 96 ya ririya teka ry’umukuru w’igihugu.

Nta ngano y’amafaranga runaka ari muri ririya teka, bijyanye n’uko umushahara abasirikare bagenerwa usanzwe ari ibanga, bitandukanye n’uw’abakozi ba Guverinoma cyangwa ab’izindi nzego zishinzwe umutekano.

Ingingo ya 86 y’iteka rya Perezida isobanura ko umushahara w’abasirikare utangwa hakurikijwe imiterere yihariye y’imirimo ya gisirikare.

Umushahara w’umusirikare ugizwe n’umushahara fatizo ujyanye n’ipeti ndetse n’indamunite (allowances).

Indamunite umusirikare agenerwa zigizwe n’indamunite y’icumbi, iy’ubumenyi bwihariye bujyanye n’amashuri, indamunite z’amahugurwa ya gisirikare yakozwe ndetse n’izindi ndamunite zagenwa na Minisitiri ufite ingabo mu nshingano ze.

Umushahara w’umusirikare wishyurwa buri mpera y’ukwezi, ukaba wiyongera hakurikijwe politiki y’imishahara mu Rwanda.

Ibindi bigenerwa abasirikare

Mu bindi bigenerwa abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda harimo: amafaranga y’ibibatunga, icumbi, kuvuzwa cyangwa gufashwa kwivuza n’abantu ashinzwe ndetse n’ubwiteganyirize bw’abakozi.

Umusirikare ukinjira mu murimo wa gisirikare ahabwa amafaranga angana n’inshuro eshatu z’umushahara mbumbe w’ukwezi we.

Ku bijyanye n’amafaranga y’imperekeza, iteka rya Perezida mu ngingo yaryo ya 92, riteganya ko Suzofisiye muto cyangwa umusirikare muto ahabwa imperekeza ingana n’amezi makumyabiri n’ane (24) y’umushahara mbumbe yari agezeho. Ibyo bikorwa (guherekezwa) iyo arangije amasezerano y’umurimo n’iyo akuwe mu kazi.

Suzofisiye muto cyangwa umusirikare muto urangije amasezerano y’umurimo agira kandi uburenganzira ku Kigega cyunganira abasirikare gicungwa na Minisiteri y’Ingabo.

Ku bijyanye n’amafaranga yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, iteka riteganya ko Umusirikare ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ahabwa amafaranga yagenewe abajya mu kiruhuko cy’izabukuru na bwo angana n’amezi makumyabiri n’ane (24) y’umushahara mbumbe yari agezeho.

Umusirikare uri mu kiruhuko cy’izabukuru agira uburenganzira ku Kigega cy’ingwate ku mwenda hamwe na Pansiyo y’inyongera bicungwa na Minisiteri.

Amafaranga yo kuyagira

Iyo umusirikare apfuye ari mu bikorwa bya gisirikare cyangwa mu mirwano, umuryango we ugenerwa amafaranga yo kuwuyagira angana na bitatu bya kane (3/4) by’amafaranga ahabwa abarangije amasezerano y’akazi cyangwa abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, bitewe n’icyiciro umusirikare wapfuye yari arimo.

Umuryango w’umusirikare upfuye azize urundi rupfu ariko atagizemo uruhare akiri mu mirimo ye, wo ugenerwa amafaranga yo kuyagira angana na kimwe cya kabiri (1/2) cy’amafaranga ahabwa abarangije amasezerano cyangwa abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bitewe n’icyiciro umusirikare wapfuye yari arimo.

Haseguriwe ibiteganyijwe mu gika cya mbere n’icya 2 by’iyi ngingo, iyo umusirikare apfuye yari yarujuje ibisabwa kugira ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru, ikiruhuko cy’izabukuru cy’imburagihe cyangwa igihe cy’amasezerano ye cyararangiye ariko akagumishwa mu kazi, umuryango we ubona amafaranga y’impozamarira angana n’ahabwa ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru cyangwa urangije amasezerano.

Amafaranga y’ishyingura n’impozamarira

Amafaranga y’ishyingura ni amafaranga akoreshwa mu bikorwa byo gushyingura umusirikare wapfuye.

Amafaranga y’ishyingura n’ay’impozamarira atangwa n’ubuyobozi bwa RDF bubifitiye ububasha, agahabwa abazungura ba nyakwigendera bemewe n’amategeko.

Amafaranga y’ishyingura atangwa mbere y’imihango y’ishyingura.

Minisitiri w’Ingabo ni we ugena ingano y’amafaranga y’ishyingura. Amafaranga y’impozamarira angana n’inshuro esheshatu (6) z’umushahara mbumbe umusirikare yari agezeho utavanwaho umusoro kandi atangirwa rimwe.

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Ibyo wamenya ku mushahara n’andi mafaranga abasirikare ba RDF bagenerwa
    Ubwo se ko ntamafranga uvuzemo. Title n’a contenu wapi

  2. Ibyo wamenya ku mushahara n’andi mafaranga abasirikare ba RDF bagenerwa
    Ubwo se ko ntamafranga uvuzemo. Title n’a contenu wapi

  3. Ibyo wamenya ku mushahara n’andi mafaranga abasirikare ba RDF bagenerwa
    Ubwo se ko ntamafranga uvuzemo. Title n’a contenu wapi

  4. Ibyo wamenya ku mushahara n’andi mafaranga abasirikare ba RDF bagenerwa
    Ubwo se ko ntamafranga uvuzemo. Title n’a contenu wapi

  5. Ibyo wamenya ku mushahara n’andi mafaranga abasirikare ba RDF bagenerwa
    Ubwo se ko ntamafranga uvuzemo. Title n’a contenu wapi

  6. Ibyo wamenya ku mushahara n’andi mafaranga abasirikare ba RDF bagenerwa
    Ubwo se ko ntamafranga uvuzemo. Title n’a contenu wapi

  7. Ibyo wamenya ku mushahara n’andi mafaranga abasirikare ba RDF bagenerwa
    Arko uradupfunyikiye title yawe ntaho ihuriye na contenu

  8. Ibyo wamenya ku mushahara n’andi mafaranga abasirikare ba RDF bagenerwa
    Arko uradupfunyikiye title yawe ntaho ihuriye na contenu

  9. Ibyo wamenya ku mushahara n’andi mafaranga abasirikare ba RDF bagenerwa
    Izi ni injuga si amakuru!! wowe nabagutumye mwagize isoni zo kubivuga kuko biteye agahinda!!

  10. Ibyo wamenya ku mushahara n’andi mafaranga abasirikare ba RDF bagenerwa
    Izi ni injuga si amakuru!! wowe nabagutumye mwagize isoni zo kubivuga kuko biteye agahinda!!

  11. Ibyo wamenya ku mushahara n’andi mafaranga abasirikare ba RDF bagenerwa
    Iyi nkuru ihuriye he n’umutwe wayo?
    Mujye mugerageza muvuge ibintu bihuye

  12. Ibyo wamenya ku mushahara n’andi mafaranga abasirikare ba RDF bagenerwa
    Iyi nkuru ihuriye he n’umutwe wayo?
    Mujye mugerageza muvuge ibintu bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *