Umunyamakuru Kuradusenge Isaac ukora ibiganiro bya siporo kuri KT Radio, yateye ivi asaba umukunzi we Kayumba Sylivie kuzamubera umutima na we akamubera umutwe.
Ni umuhango wabereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ku mugoroba w’ejo.
Ku wa 15 Ukwakira umukunzi wa Kuradusenge yari yagize isabukuru y’amavuko, yandika kuri Instagram ubutumwa, amubwira ko urukundo nyakuri yarubonye iwe.
Ati: “Amahitamo anyuze umutima, uguhitamo kutagira ukwa kabiri, urukundo rwuzuye uwaruhawe, umwiza w’i Bwanacyambwe (Kigali) yavutse uyu munsi. Urukundo nyakuri narusanze muri njye wa kabiri.”
Kuradusenge yakomeje avuga ko gukunda uriya munya-Kigali we ari amahitamo anoze, ashimangira ko igisobanuro cy’uwo ari we kizwi na bo bombi.
Yunzemo ati: “Amagambo ntashira, ibisigaye uryoherwe n’umunsi wawe Kayumba Sylivie, ndagukunda mukunzi.”
Kayumba wa Kuradusenge na we ajya anyuzamo kuri Instagram agashimangira urwo akunda umukunzi we winjiye muri Kigali aturutse mu Gitovu ya Burera.
Isaac Kuradusenge uri mu banyamakuru bakunzwe mu biganiro bya Siporo mu gihugu, yageze kuri KT Radio mu mwaka ushize avuye kuri Radiyo Authentic.
Ni nyuma yo gusoza amasomo mu Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda muri 2017.












