Bushali bivugwa yajyanwe Iwawa ashobora kuzahagezwa mu mpera z’uku kwezi

Sangiza iyi nkuru

Umuririmbyi Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali byamenyekanye, ko yashyizwe ku rutonde rw’urubyiruko ruzajyanwa kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa ku wa 20 Ukwakira 2020.

Bushali byari bimaze iminsi bivugwa ko yamaze kugezwa muri kiriya kigo, amaze iminsi acumbikiwe ku kigo cyakira abategurirwa kujya kugororerwa Iwawa cya Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga, ari naho yashyiriwe ku rutonde rw’abagomba kujyanwa muri kiriya kigo giherereye rwa gatati mu kiyaga cya Kivu.

Kuwa 16 Ukwakira 2020 nibwo abari ku rutonde ruzajyanwa Iwawa barimo na Bushali bapimwe Covid-19 banarogoshwa, mu rwego rwo kubategurira kujya kugororwa.

Amakuru avuga ko Bushali yatawe muri yombi ari mu gatsiko k’urubyiruko barimo gukoresha ibiyobyabwenge.

Si ubwa mbere Bushali avuzwe mu gukoresha ibiyobyabwenge kuko mu mpera za 2019 yatawe muri yombi ndetse ajyanwa mu nkiko akurikiranyweho kubikoresha, cyakora aza kurekurwa n’urukiko.

Bushali yiyongereye ku bindi byamamare byasoje amasomo yabyo mu kigo ngororamuco cya Iwawa nka Neg G the General na Fireman.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *