Gen. Muganga yabwiye abakinnyi ba APR impamvu bihaye intego yo kugera mu matsinda

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba no mu mujyi wa Kigali akaba na Visi-Perezida wa APR FC, Maj. Gen. Mubarakah Muganga, yabwiye abakinnyi ba APR FC ko bihaye intego yo kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika kubera ko bababonyemo ubwo bushobozi.

Ejo ku wa Mbere Gen. Muganga yari yasuye abakinnyi ba APR FC i Shyorongi, nyuma y’uko bari basubukuye imyitozo bavuye mu karuhuko k’iminsi ibiri bari bahawe.

Gen. Mubarakh Muganga aganira n’abakinnyi, yabibukije ko bagomba kuzirikana cyane intego ikipe y’ingabo z’igihugu yihaye ndetse bakaba bagomba guharanira kuyigeraho kuko ubuyobozi bubabonamo ubwo bushobozi.

Ati: ”Murimo murakora imyitozo ikomeye kugira ngo muzabe mumeze neza igihe muzajya guhura n’abakomeye, impamvu ubuyobozi bwa APR FC bwihaye intego yo kugera mu matsinda y’imikino nyafurika umwaka utaha w’imikino ni uko twabonaga ko mubishoboye. Muri abakinnyi beza b’intoranywa kandi mufite byose byatuma muhagera, yewe n’abahagera usanga ntacyo babarusha.”

Perezida wungirije wa APR FC yanibukije abakinnyi bayo ko bagomba kwibuka ko n’ikipe y’igihugu ifite imikino igomba kwitwaramo, neza kandi ko nk’ikipe ifite abakinnyi benshi mu Mavubi bagomba kugenda bagaserukira igihugu neza bakagihesha ishema.

APR FC ikomeje kwitegura amarushanwa yo mu mwaka utaha w’, imikino izitabira, arimo amarushanwa y’imbere mu gihugu, CECAFA Kagame Cup 2021 ndetse na CAF Champions League izahagarariramo igihugu.

Intego ni ugutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda, CECAFA Kagame Cup ndetse no kugera mu matsinda ya CAF Champions League.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *