Ibyavuye mu biganiro byahuje intumwa z’u Rwanda n’u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira, intumwa z’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi zahuriye i Nemba mu karere ka Bugesera, mu biganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze igihe warangiritse.

Intumwa z’u Burundi ziyobowe na Minisitiri wabwo ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Shingiro Albert, mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta ari we uyoboye intumwa z’u Rwanda.

Minisitiri Biruta yabwiye itsinda ry’intumwa z’u Burundi ko zisanga mu Rwanda, ndetse ko iyi ari intambwe ikomeye mu gusubiza mu buryo umubano w’u Burundi n’u Rwanda.

Mugenzi we Albert Shingiro yavuze ko u Burundi bwifuza kuzahura umubano warwo n’u Rwanda wangiritse cyane mu 2015, akaba ashimishijwe no kuba ibihugu byombi byongeye guhura.

Yongeyeho ko yizeye ko iriya nama n’izizakurikira zizatuma imigenderanire y’ibihugu byombi isubira nka mbere ngo kuko nta cyabibuza mu gihe hari ubushake bw’ibihugu byombi.

Itangazo rihuriweho n’impande zombi, rivuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi yashyikirije uw’u Rwanda ubutumwa Guverinoma y’u Burundi yandikiye iy’u Rwanda, mugenzi we w’u Rwanda na we amushyikiriza ubwo Guverinoma y’u Rwanda yageneye iy’u Burundi.

Itangazo rivuga kandi ko Minisitiri Shingiro yatumiye mugenzi we i Burundi undi akabyemera, gusa itariki uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda i Burundi ruzaberaho ikazamenyekana nyuma.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze imyaka itanu warangitse, nyuma y’uko mu Burundi hageragejwe ihirikwa ry’ubutegetsi ariko bikarangira uwo mugambi uburijwemo.

Kuva icyo gihe kugeza ubu abategetsi b’u Burundi bakunze gushinja u Rwanda guha ubuhungiro abakoze ariya mahano, u Rwanda na rwo rugashinja u Burundi gufasha abagerageza guhungabanya umutekano warwo.

Kuva Perezida mushya w’u Burundi Gen Evariste Ndayishimiye yatorerwa kuyobora kiriya gihugu muri Gicurasi uyu mwaka, u Rwanda rwakunze kugaragaza ko rufite ubushake bwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi, gusa u Burundi bukavuga ko ibyo bitashoboka.

Perezida Evariste Ndayishimiye ari mu ntara ya Kirundo muri Nyakanga uyu mwaka, yavuze ko igihugu cye kidashobora gukundana n'”igihugu cy’ikiyorobetsi gikoresha uburyarya”, keretse kibanje gushyikiriza u Burundi abasize bakoze amahano yo muri 2015.

Ndayishimiye yongeye kubishimangira mu minsi ishize ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu mujyi wa Gitega.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *