Umudage Mesut Ozil, yirukanwe mu bakinnyi 25 ikipe ya Arsenal izifashisha muri shampiyona y’Abongereza, baza kumenyekana ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.
Kutagaragara mu bakinnyi Arsenal izifashisha bisobanuye ko Ozil uhembwa ibihumbi 350 by’ama-Pounds bya buri cyumweru atazongera gukinira iyi kipe kugeza muri Gashyantare umwaka utaha.
Ikinyamakuru Goal.com cyageze kure kivuga ko bishoboka ko Ozil yamaze gukinira Arsenal yagezemo muri 2013 avuye muri Real Madrid umukino wa nyuma.
Amategeko ya Premier league avuga ko Arsenal igomba gutanga urutonde rw’abakinnyi 25 izifashisha bitarenze saa tatu z’ijoro zo mu Bwongereza, bakaba bagomba kuba barimo Abanyamahanga batarenze 17 bari hejuru y’imyaka 21 y’amavuko.
Umutoza Mikel Arteta afite abakinnyi 19 bakuru agomba gutoranyamo 17 azifashisha, gusa kuba bamwe muri bariya bakinnyi barananiwe kugenda mu mpeshyi bisobanuye ko abakinnyi babiri bagomba gushyirwa ku ruhande.
Mesut Ozil na myugariro Sokratis Papastathopoulos ni bo babwiwe ko batazakoreshwa mu mikino ibanza ya Premier league. Aba bagabo bombi ntibari no mu bakinnyi Arsenal izifashisha muri UEFA Europa league.
Mesut Ozil aheruka gukinira Arsenal itsinda West Ham United muri Werurwe uyu mwaka.
Umutoza Mikel Arteta yakunze kugaragaza ko uyu Mudage atari muri gahunda y’abakinnyi yifuza gukoresha, ikaba intandaro yatumye atanamukoresha no mu yandi marushanwa.
Ubwo Isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryafunguraga mu mpeshyi, Arsenal yari ifite icyizere cy’uko Ozil ashobora kugenda bijyanye n’uko hari amakipe yo mu Barabu yamwifuzaga, gusa yanga kuyisohokamo amasezerano afitenye na yo atarangiye.
Ni amasezerano azarangira mu mwaka utaha.


