img_20201021_153509.jpg

I Burundi bibutse imyaka 27 Ndadaye amaze yishwe (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu Abarundi barangajwe imbere na Perezida wabo, Gen. Evariste Ndayishimiye, bibutse ku ncuro ya 27 Melchior Ndadaye wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu wishwe nyuma y’iminsi mike atorewe kukiyobora n’abaturage.

Umuhango wo kwibuka iyicwa rya Ndadaye wabimburiwe na Misa yo kumusabira yabereye muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Mikayire (Michel), hakurikiraho igikorwa cyo gushyira indabo ku mva ye.

Ni umuhango witabiriwe na Perezida Evariste Ndayishimiye wari kumwe n’umufasha we, ndetse n’abandi banyacyubahiro barimo Minisitiri w’Intebe, Allain Guillaume Bunyoni.

Melchior Ndadaye yishwe mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 21 Ukwakira 1993, yiciwe mu kigo cya gisirikare cya Muha i Bujumbura, aho yari yajyanwe n’imodoka y’abamurindaga.

Abasirikare bari bateguye Coup d’Etat bamwishe bamuhondaguye ibyuma byamuvunnye imbavu, banamunigisha ikiziriko nkuko byagaragajwe na raporo y’isuzumamurambo yakozwe nyuma y’iminsi apfuye.

Umurambo wa Ndadaye wabonetse nyuma y’iminsi mike ushyinguye mu irimbi rya Ruziba mu Majyepfo ya Bujumbura, utabururwa tariki 30 Ukwakira ujyanwa mu ruganda rwenga inzoga rwa Brarudi.

Umunsi Ndadaye yishweho, abasirikare bahise birara mu bayobozi bo mu ishyaka Sahwanya Frodebu yaturukagamo barabica, barimo uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Pontien Karibwami na Visi Perezida we Gilles Bimazubute Itegeko Nshinga ryagenaga ko bashobora kumusimbura.

Mu busanzwe mbere y’uko Ndadaye wakomokaga mu bwoko bw’Abahutu atorwa mu 1993, u Burundi nta na rimwe bwari bwarigeze buyoborwa n’Umuhutu mu myaka 30 bwari bumaze buhawe ubwigenge n’Ababiligi.

Amateka agaragaza ko mu myaka ya 1990, François Mitterand wayoboraga u Bufaransa yasabye abayobozi bo mu karere k’ibiyaga bigari gufungura urubuga rwa demokarasi mu bihugu byabo, bitaba ibyo inkunga bahabwaga zikavaho.

U Rwanda na Zaire (Congo Kinshasa y’ubu) byahise bibikora biganisha ku mashyaka menshi mu gihugu, ariko u Burundi bwayoborwaga na Major Pierre Buyoya wo mu ishyaka UPRONA ryari riyoboye u Burundi kuva mu 1966 burabyanga, kugeza bushyizweho igitutu n’amahanga.

Ubwo amashyaka menshi yemerwaga hakanategurwa amatora, nibwo andi mashyaka yatangiye kwiyamamaza, birangira Ndadaye atorewe kuyobora u Burundi ku majwi 80%, atsinze Buyoya wari umaze imyaka itandatu ku butegetsi.

Perezida Ndadaye yishwe mu gihe mu minsi 100 yari amaze ayobora u Burundi hari abasirikare bari baragerageje kumuhirika kenshi.

Abo basirikare barangajwe imbere na Pierre Buyoya, ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira bakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwivugana Perezida wa mbere w’u Burundi watowe n’abaturage.

img_20201021_153509.jpg

img_20201021_153557.jpg

img_20201021_153604.jpg

img_20201021_153610.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *