Pierre Buyoya wayoboye u Burundi ntiyemera igifungo cya burundu yahawe

Sangiza iyi nkuru

Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’u Burundi na bagenzi be baherutse guhamywa icyaha cyo kwica Melchior Ndadaye na we wayoboye u Burundi, baramagana urubanza baciriwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi, bakavuga ko runyuranyije n’amategeko.

Ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi rwakatiye Buyoya wategetse u Burundi hagati ya 1987-1993 na 1996-2003 igifungo cya burundu, ari kumwe n’abandi bantu 15, ndetse bakanatanga indishyi za miliyari 103 z’amafaranga y’Amarundi ku bushake cyangwa ku ngufu.

Abandi batatu bareganwaga bakatiwe imyaka 20 y’igifungo, undi umwe agirwa umwere.

20 bakatiwe kiriya gifungo biganjemo abahoze ari abasirikare bakuru mu ngabo z’u Burundi. Bane muri bo basanzwe bafunzwe, undi umwe akaba aba i Burundi mu gihe abandi basigaye bose baba mu mahanga.

Itangazo Buyoya yasohoye rivuga ko we n’abo baciriwe ruriya rubanza bafite uburenganzira bwo kujurira mu nkiko zo mu Burundi cyangwa mpuzamahanga.

Iryo tangazo rivuga ko ruriya rubanza rufite impamvu za Politiki zirwihishe inyuma, “bijyanye n’uko rwatangiye nyuma y’imvururu zishingiye kuri Politiki zadutse mu 2015.”

Rivuga kandi ko urubanza rwabo “rwatangiye mu gihe igihugu cyari mu myiryane ishingiye kuri manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza yari iciye ukubiri n’itegeko Nshinga”, bakemeza ko impamvu ya ruriya rubanza ari uko abategetsi b’u Burundi bashakaga kwiyegereza abaturage no kubiba imitima bitegura amatora aheruka kuba muri Gicurasi uyu mwaka.

Ikindi bavuga ngo ni uko kuva urubanza rwabo rwatangira batigeze baruhagararirwamo, ndetse Leta y’u Burundi ikaba yarangiye abanyamategeko mpuzamahanga bagombaga kubahagararira kwimjira muri kiriya gihugu.

Urubanza rw’abakekwagaho kwica Perezida Ndadaye rwari rwarigeze gutangizwa mu 1998, gusa ruza gusubikwa kubera ko abari batawe muri yombi ari abantu baciriritse badacura umugambi wo kwica umukuru w’igihugu.

Mu mwaka ushize ni bwo Leta y’u Burundi yasohoye impapuro zo guta muri yombi Pierre Buyoya kuri ubu usanzwe ari intumwa y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu gace ka Sahel n’abandi basirikare bakomeye ngo baryozwe ruriya rupfu, gusa ntihagira n’umwe utabwa muri yombi na Polisi Mpuzamahanga.

Magingo aya harakibazwa niba niba icyemezo gishya cy’urukiko kizatuma bariya bantu bafatwa bagafungwa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Pierre Buyoya wayoboye u Burundi ntiyemera igifungo cya burundu yahawe
    Cya Buyoya nikicanyi kuko nabanyarwanda nticyabareberaga izuba.cyo na Habyarimana Yovenali byari bifite ibiganza byuzuye amaraso yinzirakarengane.

  2. Pierre Buyoya wayoboye u Burundi ntiyemera igifungo cya burundu yahawe
    Cya Buyoya nikicanyi kuko nabanyarwanda nticyabareberaga izuba.cyo na Habyarimana Yovenali byari bifite ibiganza byuzuye amaraso yinzirakarengane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *