Abasirikare batanu n’Abapolisi babiri bo mu gihugu cy’u Burundi, kuri uyu wa Gatatu bakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rwa Ntahangwa, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica Lt. Gen Adolphe Nshimirimana wahoze akuriye ubutasi bw’u Burundi.
Ku itariki 2 Kanama 2015 ni bwo Gen. Nshimirimana yishwe, ubwo imodoka yari arimo yaraswaga igisasu cya roketi muri Komini Kamenge, i Bujumbura.
Abasirikare batanu bahamijwe urupfu rwe barimo Alexis Sebahene, Cadeau Bigirumugisha, Claude Muhimpundu, Ernest Nyabenda na Patrick Nsengiyumva ndetse n’Abapolisi babiri ari bo Mathias Miburo na Philibert Niyonkuru.
Aba uko ari barindwi batawe muri yombi nyuma y’iminsi mike Gen. Nshimirimana yishwe.
Ku itariki ya 22 Gicurasi uyu mwaka, ubushinjacyaha bwabashinje kuba barateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wo kwica Nshimirimana, gusa bo bakaba barabihakanye.
Mu busanzwe abapolisi baregwaga muri ruriya rubanza bari batatu, gusa umwe muri bo witwa Renovat Nimubona yishwe mu buryo butasobanutse, mbere y’uko umurambo we uboneka mu rugabano rw’uturere twa Mushasha na Shatanya, ku wa 14 Ukuboza 2016.


