img_20201023_152717.jpg

Ku isabukuru ye, Perezida Kagame yagaragaye muri Kigali Arena (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 63 y’amavuko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira, yagaragaye muri Kigali Arena i Remera aho yagiye gukurikirana imikino ya BK Basketball National league igeze muri 1/2 cy’irangiza.

Perezida Kagame wari umaze igihe akora akazi ke ahanini yifashishije ikoranabuhanga, yageze kuri Kigali Arena ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju n’abandi bayobozi batandukanye.

Kuba umukuru w’Igihugu yari amaze igihe atagaragara mu ruhame, byari byarahaye urwaho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bari bamaze igihe bakwirakwiza ibihuha by’uko ubuzima bwe butameze neza.

Perezida Kagame yakundaga kugaragara kenshi yitabiriye inama nyunguranabitekerezo zitandukanye mu buryo bw’ikoranabuhanga, yemwe mu minsi ishize yanagaragaye mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’igihugu, gusa abarwanya u Rwanda ntibahwemye kugaragaza ko ari amashusho aba yaterateranyijwe.

Imikino ya BK Basketball National league igeze muri 1/2 cy’irangiza.

Mu mukino wamaze kurangira ikipe ya IPRC Huye BBC yageze ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsinda APR Women BBC amaboko 67-52.

Umukino uri kuba mu bagabo ni uri guhuza ikipe ya APR BBC na REG BBC, igice cya mbere kikaba cyarangiye APR iri imbere n’amanota 34-33 ya REG.

img_20201023_152717.jpg

img_20201023_152401.jpg

img_20201023_152356.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ku isabukuru ye, Perezida Kagame yagaragaye muri Kigali Arena (Amafoto)
    Umusaza oyee kijyana oyee urimfura kandi ubupfurabwawentawe utabubona keretse bamwe barusahuriramunduru komerakumuheto tugutwaje imyambi turabawe uruwacu isabukurunziza. ange uti uzabyare hungu nakobwa.murakoze murakagira inka ni ibibondo.

  2. Ku isabukuru ye, Perezida Kagame yagaragaye muri Kigali Arena (Amafoto)
    Umusaza oyee kijyana oyee urimfura kandi ubupfurabwawentawe utabubona keretse bamwe barusahuriramunduru komerakumuheto tugutwaje imyambi turabawe uruwacu isabukurunziza. ange uti uzabyare hungu nakobwa.murakoze murakagira inka ni ibibondo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *