Rujugira na Rwarutabura ntibajya basigana

Rujugiro ufana APR yahishuye uko umukobwa yamukunze azi ko akinira Amavubi

Sangiza iyi nkuru

Munyaneza Jacques umufana w’ikipe y’APR FC uzwi ku mazina ya Rujugiro yahishuye uburyo yigeze kwiyita Jacques Tuyisenge ukinira ikipe y’igihugu (Amavubi) kugira abone uko atereta umukobwa.

Rujugira na Rwarutabura ntibajya basigana
Rujugira na Rwarutabura ntibajya basigana

Mu kiganiro yagiranye na Kiss FM kuri uyu wa Gatanu, Rujugiro yavuze ko yigeze kubeshya umukobwa ko akinira Amavubi kugira ngo atamwanga.

Biturutse ku kuba abantu benshi bafata Rujugiro nk’umusazi biturutse ku kazi akora ka buri munsi ko gufana, Rujugiro ngo yigeze gutereta umukobwa agira ipfunwe ryo kumubwira ibyo akora ngo adahita amwanga.

Asobanura uko byagenze yagize ati: ”Njyewe nitwa Munyaneza Jacques mu ikipe y’igihugu harimo umukinnyi witwa Jacques Tuyisenge. Iyo nabaga ntisize irangi meze neza imodoka naparitse umukobwa yaravugaga ati ‘uyu ni umugabo!’ Iyo habaga hari umukino naramubwiraga ngo shyira kuri radiyo wumve ndi mumwiherero.”

Rujugiro avuga ko yakundanye n’uwo mukobwa amubeshya ko ari umukinnyi, kugeza ubwo umukunzi we amuvumbuye biturutse ku bantu bari bamuzi.

Yagize ati: “Umunsi umwe yanshyize kuri status abantu benshi baravuga ngo uyu ni Rujugiro muziranye he? Yarambonye nisize irangi aramfotora ageze mu rugo afata ifoto yanjye abantu bamwoherereje afata n’indi yanjye isanzwe arazifatanya arambaza ngo uyu muntu uramuzi? Ndamubwira ngo nibagiwe kukubwira ko mfite impanga yitwa Rujugiro.”

Uretse kuba ari umufana wa APR , Rujugiro akora mu Mavubi aho ashinzwe kubika ibikoresho by’Ikipe (Team Manager).

Rwarutabura na Rujugiro kuri stade biba ari urugamba
Rwarutabura na Rujugiro kuri stade biba ari urugamba

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *