Gen. Nsengiyunva Venuste Secyugu wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu mutwe wa FDLR-FOCA urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, biravugwa ko yishwe azize amakimbirane amaze iminsi muri uriya mutwe.
Umuyobozi wo mu nzego za gisirikare ukorera mu gace Tongo bivugwa ko uriya musirikare yaguyeme, yavuze ko urupfu rwa Jenerali Secyugu rushingiye ku makimbirane amaze igihe muri FDLR kuva Gen. Sylivestre Mudacumura wayiyoboraga yicwa na FARDC muri Nzeri umwaka ushize.
Bivugwa ko Gen. Maj Ntawunguka Pacifique alias Omega uyobora uriya mutwe adacana uwaka n’Abofisiye bakuru bahoze ku uruhande rwa Gen. Mudacumura, ikaba intandaro y’akagambane gakomeje kuvugwa muri FDLR.
Gen. Nsengiyumva Secyugu Gabral wishwe yari ashinzwe ishuri rikuru rya aba Ofisiye bato ESSO, ryakoreraga ahitwa i Kirama, hakaba hari hashize iminsi ibiri yakiriye ubutumwa bumugira Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ibikorwa bya gisilikare muri FDLR.
Uyu mugabo ngo yari asanzwe azi neza ko ashobora kwicwa, bijyanye n’uko yahoze ari inkoramutima ya Gen Mudacumura Sylivestre na Perezida wa FDLR, Gen Byiringiro.
FDLR-FOCA si wo mutwe urwanya u Rwanda ukomeje kuvugwamo akagambane, kuko na RUD-Urunana iyishamikiyeho ikomeje kuvugwamo amakimbirane ashingiye ku buyobozi.
RUD-Urunana iheruka gutakaza Col. Rugema Emmanuel wari Umuyobozi wayo, bikavugwa ko na we yishwe ku kagambane basirikare bakomeye bakorera i Rutshuru wemeje iyi nkuru, yavuze ko Colonel Rugema yishwe ku kagambane ka bagenzi be barimo Col. Faida na Cpt. Gavana barwaniraga ubuyobozi bwa RUD-Urunana kuva Gen. Léon Mpiranya uzwi nka Kagoma wari warasimbuye Gen Jean Michel Africa yicwa muri Kanama uyu mwaka.


