Umunya-Togo, Emmanuel Sheyi Adebayor wamenyekanye mu makipe atandukanye akomeye yo ku mugabane w’u Burayi, yigeze gutangaza ko nyina umubyara ari umurozi ndetse ko we na bamwe mu bagize umuryango we bigeze kumucishiriza amarozi bagamije kumwivugana.
Adebayor ukomoka ku babyeyi b’abanya-Nigeria, ni umwe mu bakinnyi b’Abanyafurika bahiriwe no gukina mu makipe akomeye ku mugabane w’u Burayi, ayinjirizamo amafaranga amugira umwe mu bafite agatubutse b’Abanyafurika.
Uyu mugabo w’imyaka 36 y’amavuko yamenyekanye mu makipe arimo Arsenal, Real Madrid, Tottenham, AS Monaco n’amakipe yo mu gihugu cya Turkiya.
Cyakora cyo nubwo Adebayor atunze za miliyoni z’amadorali ya Amerika, yakunze gushinjwa kwirengagiza umuryango we, cyane nyina ugeze mu za bukuru.
Ni mu gihe ubwo yavaga muri Togo agiye gukina mu Bufaransa bwa mbere, yari yarijeje umuryango we gukina agamije kuwuvana mu bukene, nk’uko yigeze kubutangariza Dailmaily muri 2009.
Muri 2014 ubwo Adebayor wahoze ari Kapiteni w’Ikipe y’igihugu ya ya Gabon yakiniraga Tottenham, yavuze ko yahisemo kwitandukanya n’umuryango we kubera ko yari yamenye ko nyina umubyara n’abavandimwe bari gutegura amarozi yo kumwica.
Ni nyuma y’uko mushiki we witwa Maggie yari yatangarije imwe muri radio zo muri Togo ko Adebayor yabatereranye, bakaba babayeho mu buzima burura.
Icyo gihe yagize ati: “Nubu mama acuruza ibikapu bya plastique, ingufuri n’ibindi bintu ku mipaka (wa Togo na Ghana). Mama amaze umwaka urenga atamubona kandi buri gihe iyo amuhamagaye yanga kumwitaba. Mama ntabwo amuhamagara kubera ko ashaka amafaranga ye, ahubwo aba ashaka kumubona kubera ko aramukunda cyane.”
Adebayor aganira n’iriya Radiyo yasubije ko yitandukanyije n’umuryango we kubera ko washatse kumuroga, ibyo umuryango we wanyomoje uvuga ko yatwawe n’abaganga b’Abayisilamu bamubeshye ko kuba yari atari kwitwara neza mu kibuga ari uko umuryango we wamuroze.


