Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisco kuri iki Cyumweru, yashyize Antoine Kambanda usanzwe ari Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali muri ba Musenyeri bashya bagizwe abakaridinali.
Antoine Kambanda ari muri ba Musenyeri 13 barimo icyenda bari munsi y’imyaka 80 y’amavuko bagizwe aba Karidinali, nk’uko ibiro bya Papa Fransisiko byabitangaje kuri iki cyumweru.
Papa yemeje ko bariya ba Musenyeri yabagize aba Karidinali, ubwo yayoboraga isengesho ry’Indamutso ya Malayika ryabereye muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero i Roma kuri iki cyumweru.
Uretse Kambanda, abandi bazamuwe mu ntera na Papa barimo babiri bakoreraga i Roma, barimo Umunyamabanga mukuru wa Sinodi y’Abepiskopi, Maltese Mario Grech n’Umutaliyani Marcello Semeraro, wahoze ari Umwepiskopi wa Albano, na Mauro Gambetti wayoboraga ikigo cy’abafurere b’Abafaransikikani cya Sacro Convento cy’i Assisi mu Butaliyani.
Barimo kandi Arikibishopu wa Washington muri Amerika, Wilton Gregory; uwa Capiz, muri Philippines, Jose Fuerte Advincula; uwa Santiago muri Chile, Celestino Aós Braco; Apostolike wa Brunei, Cornelius Sim na Archbishop wa Siena mu Butaliyani, Augusto Paolo Lojudice.
Abandi ni Felipe Arizmendi Esquivel, Arikibishop wa Emeritus ya San Cristóbal de Las Casas muri Mexico, Silvano Tomasi, Raniero Cantalamessa wabaye indorerezi ihoraho mu muryango w’Abibumbye i Genève, uwari umwigisha mu nzu ya Papa cyo kimwe n’umushumba w’Ingoro y’urukundo rw’Imana, Enrico Feroci.
Biteganyijwe ko Musenyeri Kambanda azakomeza kuyobora Diyosezi ya Kigali kuko aba ari Musenyeri nk’abandi, nubwo afite ikindi cyiciro cyisumbuye abarizwamo, nk’uko na Papa ari Musenyeri.
Kugira ngo umuntu abe cardinal biri mu bushake bwite bwa Papa kuko nta tora ribaho, bikorwa mu busesenguzi bwe, akitoranyiriza abamufasha. Ba Cardinal nibo batora ba Papa, bivuze ko buri cardinal aba ari umukandida.
Musenyeri Kambanda wagizwe Karidinali yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arkidiyosezi ya Kigali. Ubu afite imyaka 61.
Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, amashuri makuru nyuma y’imyaka mike yagiye kuyakomereza muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.
Mu ruzinduko rwamaze iminsi ibiri Papa Yohani Pawulo II yagiriye mu Rwanda mu 1990, ku wa 8 Nzeri nibwo yahaye ubusaserdoti abadiyakoni 31, mu misa yabereye i Mbare, ni mu Murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga.
Barimo 25 bo mu Rwanda na batandatu bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Benshi muri bo ubu ntibakiriho, ariko mu bakiriho harimo babiri babaye abasenyeri. Abo ni Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Kambanda n’Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Harorimana Vincent.
Agihabwa ubusaserdoti, Musenyeri Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’umwarimu akaba n’ushinzwe amasomo mu iseminari Nto ya Ndera i Kigali.
Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura impamyabushobozi ihanitse muri Tewolojiya. Kuva mu 1999 kugera mu 2005 yabaye umuyobozi wa CARITAS ya Arkidiyosezi ya Kigali, aba n’umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali.
Yabifatanyaga no kwigisha mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba n’umuyobozi wa Roho mu iseminari Nkuru ya Rutongo. Kuva 2005 kugeza 2006 yabaye umuyobozi wa seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.
Ku itariki ya 3 Gicurasi 2013 nibwo Papa Francis yamutoreye kuba umushumba wa Diyosezi ya Kibungo. Tariki 20 Nyakanga 2013 nibwo yahawe inkoni ya Gishumba. Intego ye ni “Ut vitam habeant” bivuze ngo ‘Bagire ubuzima’.
Mu Ugushyingo 2018 nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa, kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, amusimbuza Musenyeri Kambanda Antoine, wanayoboraga Diyosezi ya Kibungo.



2 Responses
Antoine Kambanda yabaye Umunyarwanda wa mbere ubaye Karidinali
Iteka Politike n’Amadini birajyana.Urugero,Musenyeri Nsengiyumva Vincent yari uwo mu Kazu.Yabaye Archbishop wa Kigali nyuma yuko Kinani afashe ubutegetsi.Uyu nawe nuko.Abaye Cardinal kubera ko his excellency wacu yatumwe u Rwanda rumenyekana cyane mu mahanga.Iyo ataba umuntu ufitanye isano n’ibukuru,ntabwo yali kuba Cardinal.Kuki se batabihaye uwo yasimbuye??? Amadini ni politike nsa nsa nsa.Ntabwo Paapa yashyiraho umuntu utari uwo mu nda y’ingoma.Never.Kereka I Burayi na Amerika.
Antoine Kambanda yabaye Umunyarwanda wa mbere ubaye Karidinali
Iteka Politike n’Amadini birajyana.Urugero,Musenyeri Nsengiyumva Vincent yari uwo mu Kazu.Yabaye Archbishop wa Kigali nyuma yuko Kinani afashe ubutegetsi.Uyu nawe nuko.Abaye Cardinal kubera ko his excellency wacu yatumwe u Rwanda rumenyekana cyane mu mahanga.Iyo ataba umuntu ufitanye isano n’ibukuru,ntabwo yali kuba Cardinal.Kuki se batabihaye uwo yasimbuye??? Amadini ni politike nsa nsa nsa.Ntabwo Paapa yashyiraho umuntu utari uwo mu nda y’ingoma.Never.Kereka I Burayi na Amerika.