Ikipe ya FC Barcelona yamaze kugeza ubujurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Espagne (FEF), nyuma y’akarengane ivuga ko yakorewe n’umusifuzi Martinez Munuera, mu mukino iheruka gutsindwamo na Real Madrid.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gushize ni bwo FC Barcelona yari yakiriye Real Madrid i Camp Nou, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona ya Espagne warangiye itsinzwe ibitego 3-1.
Umunya-Uruguay Federico Valvelde ni we wafunguriye Real Madrid amazamu ku gitego yayitsindiye ku munota wa gatanu w’umukino, cyishyurwa na Ansu Fati nyuma y’iminota itatu.
Kuva uriya mukino watangira kugeza ku munota wa 62 wawo nta bwumvikane buke bwigeze bubaho, gusa ku munota wa 63 Real Madrid yahawe Penaliti itaravuzweho rumwe ari na yo ikomeje guteza ibibazo.
Iyi Penaliti umusifuzi Martinez Munuera yayitanze nyuma y’uko yari amaze kwiyambaza amashusho ya VAR, akanzura ko myugariro Clement Lenglet yari yakuruye Sergio Ramos.
FC Barcelona ivuga ko iyi penaliti itari ukuri, igashimangira ko ari na yo yayikuye muri uriya mukino ku buryo yahise inatsindwa igitego cya gatatu cya Luka Modric.
Cadena SER iri mu bitangazamakuru bikomeye mu gihugu cya Espagne, yavuze ko mbere y’uko Martinez atanga Penaliti mugenzi we wo ku ruhande yari yabanje kumubwira ko Ramos ari we wakoreye ikosa Lenglet.
Ni ibyanatumye FC Barcelona isaba amajwi y’ibyo abari mu cyumba cya VAR bavuganye n’umusifuzi wo hagati mbere y’uko atanga iriya penaliti ikomeje guteza impaka.
Icukumbura ikinyamakuru Sport cyandikirwa i Catalunya muri Espagne cyakoze, ryo rigaragaza ko umusifuzi Martinez Munuera asanzwe ari umufana ukomeye wa Real Madrid.
Ibi iki kinyamakuru cyabivuze nyuma yo kujya mu gace ka Villajoyosa gaherereye mu mujyi wa Valence uriya musifuzi avukamo, kigakora iperereza ku buzima bwe.
Iperereza ryagaragaje ko Munuera ari umuhungu wa Juan Ramon, washinze Fan Club ya Los Amigos de Benidorm iri mu zikomeye Real Madrid ifite.
Juan Ramon yanabaye umusifuzi muri shampiyona y’Ikiciro cya gatatu muri Espagne, bikaba bizwi ko yajyaga gusifura imbere yambaye umwambaro wa Real Madrid.
FC Barcelona ivuga ko ishaka ko hari icyakorwa, na cyane ko ishinja VAR kubogamira kuri Real Madrid buri gihe.

16 Responses
Hamenyekanye ikihishe inyuma y’akarengane Munuera yakoreye FC Barcelona ikina na Real Madrid
Njye mbona football iri kurangira pe nkuriya musifuzi wakoze ariya mabara bazamuhane by’intangarugero kuburyo bizabera n’abandi isomo

Ubu VAR niyo yafashije Modric gusuzura aba kinnyi ba Barca akabicaza hasi? Iyo VAR yitiba Juventus ibitego bitatu (3) ntiba yabakuyemo umwuka! Uriya musifuzi byamenyekanye ko asanzwe nubundi abetinga abicishije muri famille ye

Ayo ni amatakirangoyi,nonese umusifuzi yari kubura gutanga penaliti yabayeho?? Ese Barça ijya yibuka ko yabaye UEFA loan hafi imyaka 10 yose

Njye Barca iransetsa Ubuse na Juventus ige kurega kubera ibitego 3 bayibye bya morata? Iyo bareka Juventus ngo ibamaremo umwuka.

Ujya ureba umupira niba waraye urebye match juve bayibye iki?

Urebye neza koko iriya penalti yarikwiye kuko Ramos yashatse gushyira kumutwe lenglet aramufata umupira Ari nabyo bica intege umukinnyi. Hakaba rero ntakosa ririmo hariya…murakoze

Bazamuhane kukontabwo yarakwiye kugiraho abogamira kd beberenabandi intangarugero

Uriya musifuzi ahanywe byintangarugero ntabwo bikwiye kuzana amaranga mutima mu kibuga