img_20201029_185623.jpg

Kurwana na byo bikubiyemo imyumvire-Perezida Kagame abwira abitegura kuba Abofisiye

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura bagiranye ibiganiro n’abanyeshuri bitegura kuba Abofisiye bo mu ngabo z’u Rwanda.

Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ivuga ko ibi biganiro byabereye mu Ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako riherereye mu karere ka Bugesera.

Mu mpanuro Perezida Kagame yahaye abitegura kuba abofisiye mu Gisirikare cy’u Rwanda, yabasabye gutangira kuzirikana ko bakwiye guharanira inyungu z’abaturage no kubarinda.

Yagize ati “Umwuga wo kurinda igihugu cyacu cy’u Rwanda bigomba kumvikana ko ari umwuga usanzwe wo kuba mu ngabo zishinzwe kurinda igihugu, mu buryo bwo kukirinda umwanzi cyangwa kumuhashya igihe yagiteye. Akenshi byumvikana ko ari ho bihera n’aho bigarukira.’’

Yavuze ko muri uko kurwana hari ibindi byinshi byiyongeraho bijyanye no guharanira ubusugire bw’igihugu mu cyerekezo cyifuzwa.

Ati “Kurwana nabyo bikubiyemo imyumvire. Igihugu cyawe uragishaka ute? Ushaka ko kimera gute?’’

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rufite umwihariko wo kugira intego nziza kandi zihambaye z’ibyo rushaka kugeraho.

Ati “Mu muco wacu harimo ko dushobora gukora byinshi birenze iby’amikoro dufite.

“Twe turarinda igihugu cyacu, turarinda ubusugire bw’igihugu cyacu, turarinda intego igihugu gishaka kugeraho. Nibigera ku gukoresha intwaro, tugomba kuba twiteguye dufite ubumenyi bw’uko turwana, dufite ibikoresho bituma dushobora guhangana n’umwanzi. Mu byinshi munyuramo muri hano ni ibyo ngibyo.’’

Umukuru w’Igihugu yabibukije ko amahugurwa bahawe yari agamije kubategurira kuzahangana n’ibintu bikomeye.

Yakomeje ati “Ibyo mwiga ni byiza kuko bifasha kubaka umuntu ushingiye ku musingi wo kumva impamvu yo kuba ingabo y’igihugu.’’

Abanyeshuri bitegura kwinjira mu gisirikare na bo bagize umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye no gutanga ibitekerezo.

Abandi bitabiriye kiriya kiganiro barimo Maj. Gen Murasira Albert n’Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako, Gen Maj Innocent Kabandana.

img_20201029_185623.jpg

img_20201029_185636.jpg

img_20201029_185628.jpg

img_20201029_185643.jpg

Amafoto: @Urugwiro

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *