Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko uturere twahoze twitwara neza mu mihigo ari two dusigaye tuba utwa nyuma, yibaza by’umwihariko icyo akarere ka Musanze kabura ku buryo gasigaye kaza mu myanya ya nyuma.
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo i Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda habereye umuhango wo kumurika uko imihigo ya 2019/2020 yashyizwe mu bikorwa ndetse n’ibikorwa by’ingenzi bizibandwaho mu mihigo y’umwaka wa 2020/2021.
Uturere dutatu twa mbere muri uyu mwaka ni Nyaruguru yagize amanota 84%, Huye yagize 82.8% na Rwamagana yagize 82,4%, mu gihe utwa Musanze, Nyabihu, Karongi na Rusizi ari two twabaye utwa nyuma.
Perezida Kagame yagaragaje ko uturere akurikije uko uturere twitwaye, asanga utwahoze twitwara neza ari two dusigaye tuza mu myanya ya nyuma.
Umukuru w’Igihugu yibanze by’umwihariko ku karere ka Musanze, abaza ikibura kugira ngo aka karere kabe gahora mu myanya ya nyuma.
Iyi Musanze Perezida Kagame yibajijeho, yari yabaye iya kabiri mu mwaka w’imihigo wa 2009/2010 iri inyuma ya Nyagatare, yongera gufata uyu mwanya mu mihigo ya 2016/17 ikurikira Rwamagana.
Ibi byatumye Umukuru w’Igihugu yibaza icyo aka karere kari mu dukungahaye mu gihugu gakomeje kuzira.
Perezida Kagame yagaragaje ko mu nshuro nyinshi akunze kugera mu karere ka Musanze, akunze kugaragariza umuyobozi wako ndetse na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ibitagenda neza bakamwizeza kubikemura, gusa bikarangira bamutengushye.
Yatanze urugero rw’uko mu mwaka ushize yari i Musanze, akabona umwe mu misozi yo muri kariya karere ucumba umwotsi, abaturage birirwa batema amashyamba batwika amakara.
Ni ikibazo avuga ko Umuyobozi w’akarere ka Musanze na Guverineri Gatabazi JMV w’Intara y’Amajyaruguru biyemeje gukemura ari uko we ubwe akibagaragarije.
Perezida Kagame yatanze urundi rugero rw’uko hari umunsi yari acumbitse muri Hoteli One & Only Gorilla’s Nest iri mu Kinigi yafunguye ku mugaragaro mu 2017, agasanga abaturage baratangiye kubaka iruhande rwayo, nyamara ubuyobozi butarigeze bubibona.
Ikindi Perezida Kagame yakomojeho ni uko iyo ari gutembera ku mihanda ya Musanze, akunze kubona abana bafite umwanda banarya ibiribwa bidafututse nyamara aka Karere ntacyo kabuze.
Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko abayobozi bategereza guhora bibutswa kugira ngo bakore uko bagakwiye kuba bakora inshingano zabo.

10 Responses
Perezida Kagame ntiyumva impamvu Musanze isigaye iza mu myanya y’inyuma mu mihigo
Kubirukana nibyo byiza hakajyaho abakora batabwirijwe
Perezida Kagame ntiyumva impamvu Musanze isigaye iza mu myanya y’inyuma mu mihigo
Buriya umuturage iyo yumvira ibintu bigendaneza.

umwanzuro ntabwo ari uwo kubirukana,wenda bazikosora.imana ikomeze ibarinde.
Perezida Kagame ntiyumva impamvu Musanze isigaye iza mu myanya y’inyuma mu mihigo
umwanzuro ntabwo ari uwo kubirukana,wenda bazikosora.imana ikomeze ibarinde.
Perezida Kagame ntiyumva impamvu Musanze isigaye iza mu myanya y’inyuma mu mihigo
Kubirukana nibyo byiza hakajyaho abakora batabwirijwe
Perezida Kagame ntiyumva impamvu Musanze isigaye iza mu myanya y’inyuma mu mihigo
Ibinabyo si shyashya nkiyi rwamagana rwose wapiiii!!!iyaba aba batanga amanota bamanukaga ngo bagere mubaturage,rwamagana twarumiwe none ngo mumwanya ya mbere gute seed???

Kagame ndagukunda nkaburicyo nguha Akira umutima wanjye mwibanire kuko ubuzima bwose urabuzi uzanyihere inshingano sinzagutenguha ndinzobere mwiterambere rusange.