Burundi: Umugore uzageza saa mbili z’ijoro atari mu rugo azajya ahanwa

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa Komini ya Ruhororo, Mamert Birukundi yategetse ko abagore bagomba kuba bageze mu rugo bitarenze saa mbili z’ijoro bitaba ibyo bagahanwa n’amategeko.

Iki cyemezo nk’uko UBM News ibitangaza, cyafashwe nyuma y’aho bigaragaye ko abaturage cyane abagore basigaye bamara amasaha menshi mu kabari, bakibagirwa inshingano zo kwita ku ngo zabo. Ni ikibazo uyu muyobozi atagaragaza uko cyagize ingaruka ku muryango.

Birukundi (umugore mugenzi wabo) yavuze ko umugore uzafatwa ataragera mu rugo saa mbili azahanwa n’amategeko ndetse yibutsa ko gufungura utubari ari saa saba z’amanywa.

Abaharanira uburenganzira bw’abagore mu Burundi bari kwamagana iki cyemezo bavuga ko kibangamiye abagore. Aba bavuga ko iki cyemezo cyakabaye kireba n’abagabo. Bavuga ko ari ugushaka kwigiriza nkana ku bagore.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Burundi: Umugore uzageza saa mbili z’ijoro atari mu rugo azajya ahanwa
    Nifuje kujya kwibera I Burundi ukurusha abagore bazima akurusha igihugu mu Rwanda ibyiza by uburundi tubyigane twe noneho ubanza ntanucyonsa

  2. Burundi: Umugore uzageza saa mbili z’ijoro atari mu rugo azajya ahanwa
    Nifuje kujya kwibera I Burundi ukurusha abagore bazima akurusha igihugu mu Rwanda ibyiza by uburundi tubyigane twe noneho ubanza ntanucyonsa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *