Umutoza wa APR FC, Mohammed Adil Erradi, yavuze ko iyi kipe idateganya kugarura Ishimwe Kevin umaze igihe yarahagaritswe n’ubuyobozi kubera imyitwarire mibi.
Ku wa 28 Ukwakira ni bwo APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo uriya mukinnyi wayo ukina ku mpande asatira izamu, Ishimwe Kevin, kubera imyitwarire mibi.
Icyo gihe byavuzwe ko uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko ashobora kuba yatutse umutoza Adil, ubwo yamusifuraga kurarira ubwo we na bagenzi be bari mu myitozo i Shyorongi.
Kevin akimara guhagarikwa hari amakuru yahise asohoka avuga ko ashobora kwirukanwa burundu, ngo kuko bitari ubwa mbere agaragaraho imyitwarire mibi.
Mu kiganiro umutoza Adil yahaye itangazamakuru nyuma y’umukino ikipe ye yatsinzemo Sunrise ibitego 2-1 ku wa Kane, yavuze ko badateganya kugarura Kevin.
Umutoza wa APR yavuze ko “Niba nta kinyabupfura gihari, niba nta guhuza guhari, nta mwanya uhari muri APR mu by’ukuri. Oya, nta kugaruka. Icyemezo cyafashwe hari byinshi byihanganiwe, twarabibonaga tugakosora, tukabibona tugakosora, ariko nyuma y’igihe birarambirana.”
“Ubuyobozi bwa APR, umuryango wa APR wafashe icyemezo kidakuka, ni icyemezo cya nyuma. Nta kugaruka guhari, oya oya. Dukora kinyamwuga, hano dukeneye abakinnyi bafite imyitwarire ya kinyamwuga, y’ikipe kandi bitwara neza muri APR. Niba icyemezo cyafashwe, cyafashwe. Rimwe guteranyaho rimwe bingana na kabiri.”
Ishimwe Kevin w’imyaka 25, yari amaze umwaka umwe muri APR FC nyuma yo kuyigeramo aguzwe muri AS Kigali.
Abaye umukinnyi wa kabiri wirukanwe muri iriya kipe y’Ingabo z’igihugu azira gusuzugura umutoza mukuru, nyuma ya Sugira Ernest byabayeho mu ntangiriro y’umwaka w’imikino ushize bikamuviramo gutizwa Rayon Sports.


