Makuza Bernard wabaye Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Sena y’u Rwanda, yahawe inshingano n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe zo kuba umuyobozi w’indorerezi zawo zizaba ziri mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Burkina Faso ateganyijwe tariki ya 22 Ugushyingo 2020.
Makuza yemeje ko yahawe ziriya nshingano mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, aho yashimiye Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat wamugiriye icyizere.
Ati: “Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat, ni icyubahiro gikomeye kuri njye kuba mwangiriye icyizere cyo kuba umuyobozi w’indorerezi z’amatora rusange yo muri Burkina Faso. Nemeranye ukwicisha bugufi gutanga umusanzu wanjye ndi kumwe n’intumwa zoherejwe.”
Itsinda ry’indorerezi Bernard Makuza azaba ayoboye, zigizwe n’abantu bari hagati ya 25 na 30 bo mu bihugu bitandukanye, biganjemo abanya-Politiki, inzobere muri Politiki, abagize sosiyete sivile zo mu bihugu bitandukanye n’abarezi.
Mu nshingano bazaba bafite harimo gukumira ubujura bw’amajwi, gushyira ahagaragara ibibazo n’ibitagenda neza, gutanga ingamba zifatika z’imiterere y’amatora no gutanga ibyifuzo byo kunoza inzira y’amatora ataha.
Magingo aya abakandida 13 barimo na Perezida Roch Marc Christian Kabore ni bo bari guhatanira intebe isumba izindi muri Burkina Faso.
Ni nyuma y’uko muri Nzeri, abadepite batoye itegeko ritanga uburenganzira bwo kwemeza ibyavuye mu matora, kabone n’aho gutora bitakorwa mu gihugu hose.


