9g8a5055-768x603.jpg

APR FC ifite akazi gakomeye yaraye i Nairobi (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC yamaze kugera i Nairobi mu gihugu cya Kenya, aho yitabiriye umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya Total CAF Champions league uzayihuza na Gor Mahia.

Umukino uteganyijwe kuba ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, nyuma y’ubanza wabereye i Kigali mu mpera z’icyumweru gishize APR FC ikawutsinda ku bitego 2-1.

Saa mbiri zuzuye z’umugoroba w’ejo, nibwo indege ya RwandAir yari itwaye abagize itsinda rya APR FC yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kanombe, igera ku kibuga cya Kenyatta International Airport mu mujyi wa Nairobi saa tatu na cumi n’itanu.

Urubuga rwa APR FC ruvuga ko abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe bagera kuri 32 basesekaye kuri Hoteli ya Ole Sereni bacumbitsemo saa tanu z’ijoro.

Ni Hoteli iherereye mu mujyi rwagati wa Nairobi ndetse ku birometero bitanu uvuye kuri Nyao National Stadium Gor Mahia izakiriraho APR FC ku wa Gatandatu, ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi.

Ikipe yerekeje muri Kenya ifite intego yo gutsinda uyu mukino kugira ngo ishimangire itike izayigeza mu ijonjora rya kabiri ry’aya marushanwa ariryo ribanziriza amatsinda ya CAF Champions league.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu irasabwa kwirinda ikosa ryose ryatuma itakaza uriya mukino (irasabwa gutsinda cyangwa ikanganya), kuko byayishyira mu bibazo.

Abakinnyi 23 APR FC yajyanye muri Kenya

Abanyezamu: Rwabugiri Umar na Ahishakiye Herithier.

Ba myugariro: Omborenga Fitina, Ndayishimiye Dieudonne, Buregeya Prince, Manzi Thierry (Kapiteni), Mutsinzi Ange, Rwabuhihi Aimé Placide, Imanishimwe Emmanuel na Niyomugabo Claude.

Abakina hagati: Mushimiyimana Mohammed, Ruboneka Jean Bosco, Niyonzima Olivier ‘Seifu’, Nsanzimfura Keddy, Manishimwe Djabel na Bukuru Christophe.

Ba rutahizamu: Byiringiro Lague, Usengimana Danny, Mugunga Yves, Bizimana Yannick na Tuyisenge Jacques.

9g8a5055-768x603.jpg

9g8a5051-768x563.jpg

9g8a5053-768x512.jpg

9g8a5056-768x566.jpg

9g8a5048-768x476.jpg

Amafoto: @APR FC

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *