Mu gihe akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza ashaka manda ya gatandatu ku butegetsi, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yamaze gushyira umukobwa we, Natasha, mu ikipe izamufasha gukusanya amajwi byâumwihariko mu rubyiruko mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha.
Nubwo yatsindiye manda eshanu zose kuva mu 1996, Perezida Museveni yakunze guhura nâimbogamizi zo kubona amajwi byâumwihariko mu rubyiruko rwiganje mu mijyi.
Nkâurugero, abashyigikiye Museveni mu turere twa Kampala na Wakiso bavuye kuri 46% na 49% mu matora yo mu 2011, bagera kuri 31% na 37% mu matora aheruka mu 2016.
Usibye kugereka amakosa yo kugira abatora bacye mu rubyiruko ku burangare bwâabayobozi ba NRM nâibigo bya leta bitabanira neza urubyiruko, Museveni amaze nâigihe agerageza gutangiza gahunda zigamije kuzamura ubukungu mu rubyiruko mu mijyi ngo arebe ko yakongera kwigarurira imitima yarwo.
Kuri iyi nshuro ariko, bitewe nuko umwe mu bo bazaba bahanganye nawe ari umwe muri uru rubyiruko rwo mu mijyi, abasesenguzi basanga Museveni bizamusaba gukuba ingufu ze kabiri kugirango azabashe kubona amajwi avuye mu rubyiruko.
Nkâuko tubikesha Chimpreports, ni muri urwo rwego Museveni yasabye umukobwa we, Natasha Karugire kumufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza nawe akongeraho ake mu butumwa agenda atanga.

Uyu mukobwa wa Museveni asanzwe azwi cyane mu bijyanye nâimideri na sinema, ndetse akaba aherutse gukora filimi yagaragaje urugendo rwa se rwo kubohora igihugu akava ku kuba umuyobozi wâinyeshyamba akaba perezida.
Uruhare rwe rukaba ruzibanda ku mbuga nkoranyambaga aho agomba kugaragaza se nkâumubyeyi usanzwe kandi wâumuryango.
Ibi kandi ngo birimo gukora, kuko Natasha akomeje kugaragara ari kumwe na se bafatanye mu kiganza amukoresha interview acishamo akamuseka kubera icyongereza akoresha, ukuntu atazi kuririmba, ukuntu yirukanwe muri kolari, amafoto nâamavideo bafata akaba arimo kugenda yakirwa neza ku mbuga nkoranyambaga bikarangaza abakomeje guhanga amaso amahano arimo arakorerwa mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Umwe mu bakoresha twitter ati: âNyakubahwa biranejeje kuba uri kumwe nâumukobwa wawe kandi turimo gukunda igihande cyawe cya kimuntu arimo kutwereka.â
Umusesenguzi mu bya politiki nâubukungu, Andrew Mwenda, akaba yarakunze no gushima ingufu Museveni ashyira mu guhindura ubukungu bwa Uganda, asanga ikosa yakoze ari ugutandukanya politiki ze nâurubyiruko.
Ati: âIkosa rya Museveni ntabwo ari imikorere mu byâubukungu ahubwo ni ukutabasha guhuza imikorere ye mu byâubukungu nâubukangurambaga bwa politiki,â
Akomeza agira ati: âAkeneye kwihuza nâurubyiruko no kurwereka ko arimo ararukorera aho kujya kuri TV akavuga âNdimo ndikorera nâumuryango wanjyeâ Bimwe muri ibi ni ibikomere perezida ubwe yiteye.â
Mwenda akomeza avuga ko Museveni akwiye kwigaragaza nkâumuntu wâumukambwe ucishije bugufi kandi wegera urubyiruko akumva ibibazo byarwo.
Ubu ntaho Museveni arimo kujya asize umukobwa we








2 Responses
Museveni ari gukoresha umukobwa we mu gushaka amajwi mu rubyiruko
Dukunda amakuruyanyu
Museveni ari gukoresha umukobwa we mu gushaka amajwi mu rubyiruko
Dukunda amakuruyanyu