natasha_museveni_karugire_123344512_382040279656071_2047490238834697726_n.jpg

Museveni ari gukoresha umukobwa we mu gushaka amajwi mu rubyiruko

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza ashaka manda ya gatandatu ku butegetsi, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yamaze gushyira umukobwa we, Natasha, mu ikipe izamufasha gukusanya amajwi by’umwihariko mu rubyiruko mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha.

Nubwo yatsindiye manda eshanu zose kuva mu 1996, Perezida Museveni yakunze guhura n’imbogamizi zo kubona amajwi by’umwihariko mu rubyiruko rwiganje mu mijyi.

Nk’urugero, abashyigikiye Museveni mu turere twa Kampala na Wakiso bavuye kuri 46% na 49% mu matora yo mu 2011, bagera kuri 31% na 37% mu matora aheruka mu 2016.

Usibye kugereka amakosa yo kugira abatora bacye mu rubyiruko ku burangare bw’abayobozi ba NRM n’ibigo bya leta bitabanira neza urubyiruko, Museveni amaze n’igihe agerageza gutangiza gahunda zigamije kuzamura ubukungu mu rubyiruko mu mijyi ngo arebe ko yakongera kwigarurira imitima yarwo.

Kuri iyi nshuro ariko, bitewe nuko umwe mu bo bazaba bahanganye nawe ari umwe muri uru rubyiruko rwo mu mijyi, abasesenguzi basanga Museveni bizamusaba gukuba ingufu ze kabiri kugirango azabashe kubona amajwi avuye mu rubyiruko.

Nk’uko tubikesha Chimpreports, ni muri urwo rwego Museveni yasabye umukobwa we, Natasha Karugire kumufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza nawe akongeraho ake mu butumwa agenda atanga.

natasha_museveni_karugire_123344512_382040279656071_2047490238834697726_n.jpg

Uyu mukobwa wa Museveni asanzwe azwi cyane mu bijyanye n’imideri na sinema, ndetse akaba aherutse gukora filimi yagaragaje urugendo rwa se rwo kubohora igihugu akava ku kuba umuyobozi w’inyeshyamba akaba perezida.

Uruhare rwe rukaba ruzibanda ku mbuga nkoranyambaga aho agomba kugaragaza se nk’umubyeyi usanzwe kandi w’umuryango.

Ibi kandi ngo birimo gukora, kuko Natasha akomeje kugaragara ari kumwe na se bafatanye mu kiganza amukoresha interview acishamo akamuseka kubera icyongereza akoresha, ukuntu atazi kuririmba, ukuntu yirukanwe muri kolari, amafoto n’amavideo bafata akaba arimo kugenda yakirwa neza ku mbuga nkoranyambaga bikarangaza abakomeje guhanga amaso amahano arimo arakorerwa mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Umwe mu bakoresha twitter ati: “Nyakubahwa biranejeje kuba uri kumwe n’umukobwa wawe kandi turimo gukunda igihande cyawe cya kimuntu arimo kutwereka.”

Umusesenguzi mu bya politiki n’ubukungu, Andrew Mwenda, akaba yarakunze no gushima ingufu Museveni ashyira mu guhindura ubukungu bwa Uganda, asanga ikosa yakoze ari ugutandukanya politiki ze n’urubyiruko.

Ati: “Ikosa rya Museveni ntabwo ari imikorere mu by’ubukungu ahubwo ni ukutabasha guhuza imikorere ye mu by’ubukungu n’ubukangurambaga bwa politiki,”
Akomeza agira ati: “Akeneye kwihuza n’urubyiruko no kurwereka ko arimo ararukorera aho kujya kuri TV akavuga ‘Ndimo ndikorera n’umuryango wanjye’ Bimwe muri ibi ni ibikomere perezida ubwe yiteye.”

Mwenda akomeza avuga ko Museveni akwiye kwigaragaza nk’umuntu w’umukambwe ucishije bugufi kandi wegera urubyiruko akumva ibibazo byarwo.

Ubu ntaho Museveni arimo kujya asize umukobwa we

eoe72i1w4aezxrn.jpg

eoga4gvw8aimgm2.jpg

eoudlltxcakhqa-.jpg

eokcsvyucaeijbg.jpg

museveni-with-natasha-karugire-scaled.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *