Abakozi 13 b’akarere ka Rutsiro bari bakurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta, bagizwe abere n’Urukiko Rukuru rwa Karongi runategeka ko bahita barekurwa.
Umwanzuro ugira bariya bakozi abere wafashwe ku wa Gatatu tariki ya 9 Ukuboza 2020, nyuma y’amezi ane bafunzwe.
Ku wa 6 Kanama ni bwo aba bakozi bari bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo mu gihe kingana n’amezi atandatu, bashinjwa kunyereza umutungo wa Leta.
Umucamanza Riziki Isabelle nyuma yo kugaragaza ko abaregwa n’Ubushinyacyaha nta bimenyetso bibahamya icyaha, yatangaje ko urukiko rubagize abere, ategeka ko bahita banarekurwa.
Abarekuwe ni abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ine barimo Ntihinyuka Janvier wa Murunda, Mpirwa Migabo wa Nyabirasi, Ikizihiza Alida wa Rusebeya na Bisangabagabo Sylvestre wa Kivumu.
Hari kandi abakozi bane bakorera ku karere ari bo Basabose Alexis ushinzwe Imari n’Ubuyobozi (DAF), Ngabo Fadhil Emmanuel ushinzwe iyubakwa ry’imihanda, Kamana Jean ushinzwe Imirimo rusange na Munyamahoro Cyato Justin wari Umucungamari.
Urukiko kandi rwanagize abere abakozi bashinzwe ubutaka mu mirenge barimo Nshizirungu Emmanuel wa Nyabirasi, Sekamana Théophile wa Ruhango, Kagaba J. Baptiste wa Mukura, Murari Richard wa Murunda na Ndagijimana Aloys wa Kivumu.
Uretse aba bakozi b’Akarere ka Rutsiro hiyongeraho na Rwiyemezamirimo Uwumukiza David wagemuraga ibikoresho mu isoko ryo kubaka imihanda ya VUP.
Abo BWIZA yavuganye na bo bakimara guhagarikwa bari bayibwiye ko amakosa yakozwe ntaho bahuriye na yo, ngo kuko yakabaye abazwa akarere.
Basabira Alexis, DAF w’akarere yagize ati: “Harimo kwirukana abantu mu buryo budasobanutse, kubera ko iperereza ryaratangiye, ryari ritaragaragaza mu by’ukuri, cyangwa ngo rirangize gukora akazi karyo ngo rigaragaze abakozi ibyaha ni aba, abatarabikoze ni abahe.”
Gitifu Ikizihiza Alida we yagize ati: “Ibyo dushinjwa ko twanyereje birahari, kandi bimaze igihe. Twanasabye ko baza kubigenzura, ntibabikora. Rero gufata icyemezo nka kiriya kidashingiye ku bimenyetso, tubona haba harimo akarengane.”
Rwiyemezamirimo Uwumukiza David na we yavugaga ko bariya bakozi barengana, ngo kuko ibikoresho yari yarumvikanye n’akarere byose yabigashyikirije.
Ati: “Ku bwanjye rwose abayobozi bararengana, keretse hari ikindi bazira kitari ikibazo cy’iyi company kuri ibyo bintu batanze, ariko ubundi niba ari icyo bazira rwose bararengana, kuko ibintu birahari.”
Uwumukiza yavuze ko mu masezerano yagiranye n’akarere harimo gutanga ibikoresho bifite agaciro ka 130,500,000 Rwf, byose akaba yarabitanze.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emmerance, avuga ko aba bakozi nibagaruka hazarebwa icyo amategeko ateganya, kugira ngo basubizwe mu mirimo.


