Ishyaka FDC (Forum for Democratic Change) rimwe mu yakomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni, ryirukanye abayobozi bakuru baryo batatu, barimo Ingrid Turinawe, banyuranyije n’itegeko nshinga ry’ishyaka bakajya kwiyamamaza nk’abakandida bigenga mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha.
Ibaruwa yo kuwa 07 Ukuboza 2020 yohererejwe Umuyobozi wa FDC mu Karere ka Rukungiri yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka Nathan Nandala Mafabi, abo bantu batatu birukanwe ni Ingrid Turinawe Kamateneti, Darius Tweyambe na Winnie Babihuga.

Aba biyamamaje mu matora y’ibanze ya FDC hashakishwa abakandida bazayihagararira mu nteko baratsindwa, ariko birengagije gasopo bari bahawe n’abayobozi b’ishyaka, bajya kwiyamamaza nk’abakandida bigenga.
Ingrid Turinawe usanzwe ari akuriye abagore bo mu ishyaka FDC, yiyamamarije mu Karere ka Rukungiri ashaka umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko atsindwa na Dr Wallen Tumwine.

Ku rundi ruhande nk’uko tubikesha Chimpreports, Winnie Babihuga nawe yiyamamarije muri aka karere atsindwa na Hon. Betty Muzanira , mu gihe Darius Tweyambe we yiyamamazaga ashaka kuba meya wa Rukungiri atsindwa na Charles Makuru.
Ibaruwa y’ubuyobozi bwa FDC ivuga ko hashingiwe ku ngingo ya 12 (d) y’amategeko agenga iri shyaka, iyo umuyoboke agiye mu rindi shyaka cyangwa akajya kwiyamamaza ku giti cye, ahita arekeraho kwitwa umuyoboke wa FDC.

Mafabi yavuze ko abakandida bigenga atari abayoboke ba FDC kandi nta bubasha baba bagifite bo kugira icyo bakora mu izina rya FDC, ishyaka ryashinzwe na Kiiza Besigye wari umenyereweho guhangana bikomeye na Museveni ariko akaba yaracishije macye muri iki gihe.


