Mu rwego rwo gukomeza urugendo rwo guteza imbere ubushobozi bw’inganda zacyo z’ibikoresho by’ubwirinzi, igihugu cya Misiri cyahishuye ubwoko bushya bw’imodoka z’intambara z’imitamenwa bwa Temsah-4 4×4 ku itariki 06 Ukuboza.

Izi modoka zikorwa n’uruganda Kader Factory igice cya Minisiteri y’ingabo za Misiri gishinzwe inganda z’ibikoresho by’ubwirinzi bigenewe ibikorwa bidasanzwe n’izindi nzego z’umutekano.

Ubu bwoko bw’imodoka z’intambara za Temsah 4 zingana mu bunini n’ubwoko bwa Temsah 1 bwashyizwe ahagaragara mu 2015, zifite ubushobozi bwo kudatoborwa n’amasasu yo mu bwoko bwa 7.62 mm, no gutwara abasirikare bagera kuri batandatu biyongera kuri babiri baba bayikoresha.

Izi modoka kandi zifite camera ziba ziri ku gisenge zo mu bwoko bwa infrarouge zikora ku manywa na ninjoro zitabazwa mu bikorwa byo gutata no kugenzura nk’uko tubikesha Africanmilitaryblog.

Izi modoka z’imitamenwa za TEMSAH (bivuga Ingona mu Cyarabu) hamaze gukorwa ubwoko bune bwazo kugeza uyu munsi ari bwo; Temsah 1, Temsah 2, Temsah 3 na Temsah 4.


