Nsabimana Venuste w’imyaka 36 y’amavuko na mugenzi we Riberakurora Siméon w’Imyaka 40 y’amavuko bakomoka ku mu Murenge wa Rugendabali mu Karere ka Muhanga, bagiye kumara iminsi ibiri mu nda y’isi nyuma yo kugwirwa n’ikirombe ejo hashize, n’ubu ngo barataka abantu bakabumva ariko ntibarabageraho. Bariya bagabo bakorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Kabacuzi bamaze iminsi 2 mu nda y’isi, abarimo gushaka kubavanamo uyu munsi, bavuga ko bagihumeka kuko bumva amajwi yabo bataka. Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatatu taliki ya 09 Ukuboza 2020, nibwo abo bagabo bombi bakorera Kampani yitwa Etablissement Karinda, yemewe n’amategeko bagwiriwe n’ikirombe. Abo bakorana bavuga ko iyi mpanuka ikimara kuba, batakambiye inzego z’ibanze ku Kagari no ku Murenge habura ubatabara. Hashize imyaka 3 muri uyu Murenge wa Kabacuzi ikirombe kigwiriye abandi bagabo babiri kugeza ubu imibiri yabo, ikaba itarabonetse ngo ishyingurwe. Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent bawiye Umuseke ko abagabo babiri bagwiriwe n’ikirombe ejo hashize babashije gutabarwa, bagera imusozi ari bazima. Yavuze ko bashonje cyane, ndetse bananiwe, ariko nta kindi kibazo cy’ubuzima bafite. Gusa uyu muyobozi yabwiye Umunyamakuru w’Umuseke ko bafashe ikemezo cyo kujyana kwa Muganga aba bantu ngo basuzume barebe. Bajyanwe ku Kigo Nderabuzima cya Mushishiro bavuye mu Murenge wa Kabacuzi aho isanganya yabereye.


