Mu ijoro ryakeye Jeannine Mabunda wari Perezidante w’Inteko Ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yirukanwe ku mirimo ye nyuma y’uko abenshi mu badepite bashyigikiye ko yirukanwa.
Mabunda usanzwe ari inkoramutima ya Joseph Kabila, yakuwe ku nshingano ze nyuma y’uko abadepite 281 muri 484 batoye bashyigikiye icyemezo cy’uko yakwirukanwa.
Abenshi mu bakurikirana ibya Politiki yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafata ukwirukanwa kwa Mabunda nk’insinzi ya mbere kuri Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi, bijyanye n’uko hari ibyemezo bimwe na bimwe yafataga uriya mugore akabyitambika afatanyije n’abadepite bo mu mpuzamashyaka FCC ya Kabila, bigatuma atuzuza inshingano yemereye abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibiheruka ni mu Ukwakira uyu mwaka, ubwo abadepite ba FCC bitambikaga umuhango w’irahira ry’abacamanza bashya Tshisekedi yari yashyizeho.
Mabunda yakuwe ku mirimo mu gihe umwuka utanifashe neza hagati y’impuzamashyaka FCC ya Kabila na CACH ya Felix Tshisekedi, nyuma y’uko Perezida wa Congo Kinshasa yitandukanyije n’uwo yabanjirije nyuma yo gusanga gahunda bagiye bumvikanaho gufatanya zitaragezweho uko bikwiye.
Perezida Tshisekedi ubwo yatangazaga ko yitandukanyije na FCC ku Cyumweru, amagambo ye yakurikiwe n’imirwano ikomeye hagati y’abadepite bo mu ishyaka rye rya UPDS n’abo mu mpuzamashyaka FCC ya Kabila biganje mu nteko ishinga amategeko ya Congo Kinshasa.
Nyuma yo kweguza Mabunda, ubu Tshisekedi yemerewe gutoresha undi muyobozi w’inteko uzamworohereza gushyira mu bikorwa gahunda ze.
Mu bindi ashyize imbere harimo kuvanaho Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Sylvestre Ilunga Ilunkamba, agashyiraho indi yiganjemo abambari be, bijyanye n’uko Guverinoma yashyizweho ku bufatanye bwa FCC na CACH, na yo itatanze umusaruro yari yitezweho, ari wo wo gushyira mu bikorwa ibyo Tshisekedi yasezeranyije abaturage.
Tshisekedi aheruka gutangaza ko agiye gushyiraho umuntu uzamufasha gushakisha ubumwe n’andi mashyaka ari mu Nteko, bakagira ubwiganze buruta ubw’impuzamashyaka ya Kabila kugira ngo bimworohereze gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage.
Perezida wa Congo Kinshasa yavuze ko “Uwo muntu azaba ashinzwe kwiga uburyo bushya bwakoreshwa buhuriza hamwe abagize Inteko Ishinga amategeko ngo haboneke ubwiganze. Muri iryo huriro rishya niho hazaturuka Guverinoma izajyaho byihuse, igashyira mu bikorwa ibyo nemereye abaturage mu gihe gisigaye.”
Abahabwa amahirwe yo kuvamo uzafasha Tshisekedi kwiga uburyo bushya bw’imikoranire n’Inteko nk’uko Jeune Afrique iheruka kubitangaza, harimo MoĂŻse Katumbi cyangwa Jean-Pierre Bemba batavuga rumwe na we cyangwa Senateri Modeste Bahati Lukwebo uva mu ishyaka FCC cyangwa se Visi Perezida wa Sena Sami Badibanga.



4 Responses
RDC: Jeannine Mabunda yegujwe, Tshisekedi atsinda icy’umutwe
Bwana Flelixi nakore nka President atabwoba.kuk abo fcc bashak kumunzniza.
RDC: Jeannine Mabunda yegujwe, Tshisekedi atsinda icy’umutwe
Bwana Flelixi nakore nka President atabwoba.kuk abo fcc bashak kumunzniza.
RDC: Jeannine Mabunda yegujwe, Tshisekedi atsinda icy’umutwe
President aba ari president kuko ashyirwaho n’Imana….. umukinisha rero aba atagira ubwenge…… nka ya mbwa ihiga ingwe.
RDC: Jeannine Mabunda yegujwe, Tshisekedi atsinda icy’umutwe
President aba ari president kuko ashyirwaho n’Imana….. umukinisha rero aba atagira ubwenge…… nka ya mbwa ihiga ingwe.