Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Hahirwabasenga Emmanuel, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika. RIB ku rukuta rwayo rwa Twitter, ivuga ko Hahirwabasenga w’imyaka 21 yakoreye iki cyaha mu Mudugudu wa Kibuye, Akagari ka Kigarama mu Murenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare kuwa 1 Kanama 2020.



