Rayon Sports yasobanuye impamvu Bashunga yirukanwe mu mwiherero

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwanyomoje amakuru yavugaga ko umuzamu wayo Bashunga Abouba yirukanwe mu mwiherero wayo kubera kudahabwa amafaranga, busobanura ko uyu munyezamu yazize imyitwarire mibi.

Ni nyuma y’amakuru yaramutse muri bimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu avuga ko umuzamu Bashunga yaba yavuye mu mwiherero nyuma yo kudahabwa ibyo yemerewe.

Rayon Sports kuri Twitter yavuze ko ayo makuru ari ibinyoma, isobanura ko “Bashunga yagize ikibazo cy’imyitwarire, kandi ubuyobozi bwa Gikundiro buri kubikurikirana.”

Ubutumwa bwa Bashunga yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze bwo bugira buti: “Muraho! Ntabwo navuye muri local kubera amafaranga, abantu mwabyanditse mwabeshye cyane. Nakoze amakosa ikipe irampana, kandi ni ibintu bibaho. Nta kibazo kindi mfitanye n’ikipe yanjye.”

Magingo aya Rayon Sports nyuma yo kugaragaramo abakinnyi 12 banduye icyorezo cya COVID-19, ikomeje kwiherera mu Nzove mu rwego rwo kwirinda ko abakinnyi bayo banduye bagira abandi bakwanduza.

Iyi kipe yakabaye yarakinnye na Espoir FC mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona, gusa FERWAFA yahisemo gusubika uyu mukino kubera kiriya kibazo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rayon Sports yasobanuye impamvu Bashunga yirukanwe mu mwiherero
    Poresana gikundiro yacu Imana idufashe abakinyi bacu bakire

  2. Rayon Sports yasobanuye impamvu Bashunga yirukanwe mu mwiherero
    Poresana gikundiro yacu Imana idufashe abakinyi bacu bakire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *