Abari inyuma y’ibi byose umunsi umwe bazabyishyura_Bobi Wine

Sangiza iyi nkuru

Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yatangaje ko igihe kizagera buri wese mu bashinzwe umutekano muri Uganda cyo kimwe n’abategetsi ba kiriya gihugu bamuhohoteye bkabazwa ibyo yakoze.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu abashinzwe umutekano bamuhagaritse ku muhanda incuro enye ubwo yerekezaga mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Bobi Wine abinyujije kuri Twitter, yavuze ko abakomeje kumuhohotera hari igihe kizagera bakabibazwa.

Ati: “Iyi ni incuro ya gatatu Polisi idutangiriye uyu munsi. Isi yose iri kureba iri hohoterwa ryose kandi umunsi umwe abari inyuma y’ibi bikorwa by’ubunyabyaha bose bazabibazwa buri wese ku giti cye.”

Kuva ibikorwa byo kwiyamamaza muri Uganda byatangira, nta munsi Bobi Wine uhagarariye Ishyaka NUP (National Unity Platform) ataratangaza ko yatangiriwe n’abashinzwe umutekano, yemwe hari n’ubwo bacishamo bakamuta muri yombi bya hato na hato ariko nyuma bakaza kumurekura.

Mu minsi ishize uyu munya-Politiki yatawe yombi ashinjwa kurenga ku mabwiriza agenga ibikorwa byo kwiyamamaza aho yarenzaga umubare w’abantu 200 bemerewe kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza mu rwego rwo kwirinda COVID-19, aza no kugezwa imbere y’ubutabera.

Itabwa muri yombi rye ryakuruye imyigaragambyo ikomeye muri Uganda yaguyemo ababarirwa muri 50 (n’ubwo we avuga abarenga 200), bari mu bamaganaga ifungwa rye.

Urukiko rwamurekuye nyuma yo gutanga ingwate, gusa yihanangirizwa ko agomba kubahiriza amabwiriza ya Komisiyo y’amatora na Minisiteri y’Ubuzima; gusa nta na rimwe arasiba kwiyamamariza mu kivunge.

Bobi Wine ushyigikiwe cyane n’urubyiruko rw’Abagande ari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana insinzi mu matora y’umukuru w’igihugu muri Uganda, cyo kimwe na Perezida uriho, Yoweri Kaguta Museveni.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Abari inyuma y’ibi byose umunsi umwe bazabyishyura_Bobi Wine
    Bobi wine turagushyigiye cyaneeeeeee kuraho iyo ntagondwa Ngo ni museveni

  2. Abari inyuma y’ibi byose umunsi umwe bazabyishyura_Bobi Wine
    Bobi wine turagushyigiye cyaneeeeeee kuraho iyo ntagondwa Ngo ni museveni

  3. Abari inyuma y’ibi byose umunsi umwe bazabyishyura_Bobi Wine
    Igihe kirageze ngo tubone impinduka muri politike ya Uganda iyo ntagondwa ngo Ni museveni nive kubutegetsi

  4. Abari inyuma y’ibi byose umunsi umwe bazabyishyura_Bobi Wine
    Igihe kirageze ngo tubone impinduka muri politike ya Uganda iyo ntagondwa ngo Ni museveni nive kubutegetsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *