Rutahizamu Danny Usengimana ukinira APR FC, kuri uyu wa Gatanu yakoze ubukwe n’umukunzi we Nyangabire Francine nyuma y’amezi abiri bwarasubitswe.
Ku wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2020 Danny Usengimana yasohoye urupapuro ruteguza abantu ubukwe bwe na Nyangabire Francine, bwagombaga kuba ku wa 8 Ukwakira bukabera mu murenge wa Niboye w’akarere ka Kicukiro.
Itariki y’ubukwe yarageze ntibwaba bitewe n’uko umujyi wa Montreal wo mu ntara ya Quebec muri Canada umukunzi we yarimo warimo ubwiyongere bukabije bwa Covid-19, bituma urujya n’uruza ruhagarara ndetse n’ikibuga cy’indege kirafungwa.
Ejo ku wa Kane ni bwo Danny yasabye anakwa umukunzi we mu muhango wabereye muri salle ya Rainbow Kicukiro, mbere yo gusezerana imbere y’Imana kuri uyu wa Gatanu.







2 Responses
Danny Usengimana yarongoye nyuma y’igihe ubukwe bwe bwarasubitswe (Amafoto)
uzajyire urugo ruhire
Danny Usengimana yarongoye nyuma y’igihe ubukwe bwe bwarasubitswe (Amafoto)
uzajyire urugo ruhire