Hadutse abiyita ‘Génération Paul Kagame’ muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo hashize igihe gito havutse ishyirahamwe ry’abiyita Génération Paul Kagame” bagizwe n’urubyiruko.

Nk’uko MNC TV Congo yabitangaje, umuyobozi wa ‘ Génération Paul Kagame’, Rames Mwenze Nkulu yavuze ko bahisemo izina rya Perezida w’u Rwanda kubera ko bifuza kwigana Perezida Kagame mu bijyanye no guharanira imiyoborere myiza n’imibereho mu gihugu cyabo.

Hari amakuru ko iri shyirahamwe rifite icyicaro ahitwa Likasi muri Haut-Katanga,ariko rikaba riteganya kucyimurira mu murwa mukuru, Kinshasa.

Aba kandi ngo bafite gahunda yo gufungura amashami mu yindi mijyi ya Congo-Kinshasa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *