Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt. Col. Dr. Tharcisse Mpunga atangaza ko hari impamvu zitandukanye zatumye inama y’abamainisitiri yo kuwa 14 Ukuboza ifatira ifatira ingamba zihariye Akarere ka Musanze mu kurwanya Coronavirus harimo no kuba 13% by’abarwayi bagaragaye mu byumweru bishize bavuye muri ako gace. Mu kiganiro na Radiyo y’igihugu kuwa 15 Ukuboza, Dr Mpunga yagize ati “Akarere ka Musanze karihariye kuba kagendwa n’abantu benshi. Ni Akarere k’ubukerarugendo kandi kanyuramo abanyamahanga bavuye RDC, Kenya n’ahandi.” Abajijwe niba ubukwe bwaba mu gihe insengero zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo, uyu muganga yagize ati ” Ntabwo ubukwe bubera mu rusengero gusa. Hari n’ahandi abantu banyura nko mu rugo, mu kwiyakira. Ubukwe burabujijwe.” Uyu muyobozi avuga ko Abanyarwanda bakwiriye gukomeza gushyira hamwe mu guhangana na COVID-19 kandi ko nibigararagara ko ntacyahindutse, izi ngamba zizakazwa kurushaho. Ku ngambaza zihariye zafariwe Akarere ka Musanze, wasoma: https://bwiza.com/?Abagendera-mu-modoka-rusange-bagabanyijwe-amasaha-y-ingendo-aramanurwa-ubukwe


