Umuhanzi Danny Vumbi yakoze impanuka

Sangiza iyi nkuru

Mu mpera z’icyumweru, umuhanzi Danny Vumbi n’umugore we Muhawenimana Jeannette mu mpanuka y’imodoka bakoreye mu Karere ka Musanze.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020 yatewe n’uko imodoka yabuze feri bityo Uhujimfura Claude wari uyitwaye ahitamo kuyihirika mu muferege.

Uhujimfura Claude wari utwaye uyu muryango, yabwiye Igihe ngo ”Twari tuvuye kureba Uncle Austin aho yari ari mu Karere ka Musanze natwe dusubiye kuri Hotel yacu, twageze ahantu rero imodoka ibura feri mbura uko mbigenza ncungana n’ahari umuferege nyahuramo.”

Ati ”Byari bikomeye gusa Imana yarahabaye, nta muntu n’umwe wagize icyo aba ndetse nta n’ibikomere binini twigeze tugira.”

Danny Vumbi yahoze ari umwe mu bagize itsinda The Brothers, aza kurivamo mu 2011 atangira gukora umuziki ku giti cye ndetse ari mu bahanzi bafite ubuhanga bwihariye kandi bakora ibihangano birimo ubutumwa bufasha benshi.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Umuhanzi Danny Vumbi yakoze impanuka
    Nsringizengo ni nka General cg umusirikare n’izindi nzego ziturindira umutekano kumbe nuyu Vumbi… Uyu mufata nkumuntu ucirirtse .

  2. Umuhanzi Danny Vumbi yakoze impanuka
    Nsringizengo ni nka General cg umusirikare n’izindi nzego ziturindira umutekano kumbe nuyu Vumbi… Uyu mufata nkumuntu ucirirtse .

  3. Umuhanzi Danny Vumbi yakoze impanuka
    Nsringizengo ni nka General cg umusirikare n’izindi nzego ziturindira umutekano kumbe nuyu Vumbi… Uyu mufata nkumuntu ucirirtse .

  4. Umuhanzi Danny Vumbi yakoze impanuka
    Nsringizengo ni nka General cg umusirikare n’izindi nzego ziturindira umutekano kumbe nuyu Vumbi… Uyu mufata nkumuntu ucirirtse .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *