Abaturage bo mu cyaro cya Mabaare ahitwa Kyagaju mu Karere ka Sheema bariye karungu, batwika imodoka y’umujyanama mu karere, Ham Kanyongororwa bamushinja kwiba inka zabo. Aba baturage bashingira ku kuba imodoka ya Ham ifite ibirango UAP 390A yarasanzwe mu gishanga hari abagabo batatu batamenyekanye bari kuyishyiramo inka zibwe. Ruhindi David nyir’inka, yabwiye Chimpreports ko amaze kubura inka 14 kuva mu kwezi gushize. Kanyongororwa nk’uko DPC Birungi Scoavia yavuze ko bamutaye muri yombi ngo hakorwe iperereza. Ukekwa we avuga ko na we iyo modoka ye yari yarayibuze.


