Nyanza: Abahinzi b’urusenda barataka igihombo cya miliyoni 100Frw batewe na Rwiyemezamirimo
Abahinzi bibumbiye muri Koperative ‘Jyambere Muhinzi Nyanza’ ikorera ubuhinzi bw’urusenda n’imboga mu mirenge ya Rwabicuma, Nyagisozi na Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza barataka igihombo cy’amafaranga asaga miliyoni 100Frw batewe na Rwiyemezamiro wabambuye akanabahemukira. Iyo koperative ikorera mu cyanya cyatunganyijwe, abayikoreramo bavuga ko uwo rwiyemezamirimo yabambuye amafaranga y’umusaruro yatwaye, naho undi usigaye mu mirima yanga kuza […]
COVID-19 yongeye kwica abandi abantu 3 mu Rwanda
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Kane w’itariki ya 24 Ukuboza, abandi bantu batatu bishwe n’icyorezo cya COVID-19 mu gihe abacyanduye ari 72. Batatu bishwe na Coronavirus barimo umugore w’imyaka 55 wo mu karere ka Huye, uw’imyaka 69 w’i Kigali n’umugabo w’imyaka 46 na we wo mu mujyi wa Kigali. Abanduye bo […]
Uganda: Kiliziya yasabye ko amatora asubikwa imyaka 3, Museveni agakomeza kuyobora
Inama ihuriweho n’Amatorero yo muri Uganda (UJCC) iyobowe na Musenyeri wa Kampala, Dr Cyprian Kizito Lwanga, yasabye ko amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri kiriya gihugu yasubikwa mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, Perezida Museveni agakomeza kuyobora igihugu muri iyo myaka. Musenyeri Lwanga yemeje ariya makuru mu kiganiro aheruka kugikurikirana n’itangazamakuru ryo muri Uganda. Yagize ati: […]
Perezida Ndayishimiye yahaye imbabazi ba banyamakuru ba Iwacu bari bamaze umwaka urenga bafunze
Abanyamakuru bane b’Igitangazamakuru “Iwacu” cyo mu gihugu cy’u Burundi bari bamaze umwaka urenga bafunzwe, barekuwe nk’uko amakuru aturuka muri iki gihugu abivuga. SOS Media Burundi iravuga ko bariya banyamakuru bamaze kurekurwa, ndetse bakaba bagomba kurira iminsi mikuru isoza umwaka mu miryango yabo. Ni nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Evariste Ndayishimiye. Ku wa 22 Ukwakira […]
Bashyize umutwe we mu isafuriya y’amazi yabize ngo yakubise inka (Amafoto)

Umwana utamenyekanye amazina wo mu gace ka Gitanga muri Komini Mutana mu Burundi nyirabuja yashyizwe umutwe we mu mazi ashyushye (amarike) arashya arakongoka amuryoza ko yakubise inka yari aragiye. Aya makuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu mwana w’umuhungu, agaragara apfutse umutwe wose kubera ubushye bwakomotse ku gutwikwa na nyirabuja wafatanyije n’undi mukozi we kuwa […]
Abapfiriye mu mpanuka y’ubwato mu Kiyaga cya Albert bamaze kuba 33
Abantu bagera kuri 33 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu mu Kiyaga cya Albert, muri Teritwari ya Mahagi, mu Ntara ya Ituri, mu gihe abagera kuri barindwi ari bo bamaze kubarurwa barokotse. Adubangu Vital, Perezida wa Sosiyete Sivile yo muri Sheferi ya Wangongo, aravuga ko ubu bwato bwakoreshejwe impanuka […]
Uburasirazuba: Nta muyobozi wemerewe kuva aho akorera ngo ajye gusangira iminsi mikuru n’umuryango we
Ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba bwatangaje ko nta muyobozi wemerewe kuva aho akorera, ngo ajye gusangira iminsi mikuru n’umuryango we hagamijwe gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani. Guvereneri w’iyi ntara, Mufulukye Fred mu Kiganiro yahaye Radio Izuba, yavuze ko ubuyobozi bw’intara bufatanyije na Polisi y’igihugu bashyizeho ingamba zidasanzwe, hagamijwe […]
Abakoraga kuri Gisenyi Beach barya ari aha Nyagasani
Hashize amezi atanu ubukerarugendo bwongeye gufungurwa, gusa abatunzwe n’imirimo bakorera ku mwaro w’ikiyaga cya Kivu (Gisenyi Beach) bavuga ko bakiri mu kaga kuko umwaro wa rusange ugifunze bityo kurya bikaba ha-Mana. Aha ni ahahuriga abantu bakina imikino ku mucanga, abari koga, abaje kwifotoza, abinezereza ku mucanga, abatembera mu bwato…, ni hamwe mu hantu harangwaga n’ubukerarugendo […]
Ethiopia: Igisirikare kishe abitwaje intwaro 42 nyuma y’iyicwa ry’abasivili basaga 100
Igisirikare cya Ethiopia kishe abantu 42 bitwaje intwaro gishinja kugira uruhare mu bwicanyi bwahitanye abaturage basaga 100 mu karere ko mu burengerazuba ka Benishangul-Gumuz nk’uko bitangazwa na Televiziyo ya leta, FANA, kuri uyu wa Kane. Kuwa Gatatu, komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yatangaje ko abantu bitwaje intwaro bishe abantu basaga 100 mu gitero cyagabwe mu […]
Muhamudu Mosi ayo twamuhaye mu minsi ibiri yari yayamaze_Desiré Mbonabucya
Desiré Mbonabucya wahoze ari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu’ Amavubi’, asobanura ko hari ubwo we na bagenzi be bakinanye mu kipe y’Igihugu bashatse gufasha Muhamudu Mosi kugaruka mu Rwanda bikananirana, bamwoherereza amafaranga akayarya mu minsi itarenze ibiri. Kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga ni bwo hatangiye gusakara amashusho n’amafoto ya Muhamudu Mosi uzwi nka […]
Ronald Reagan wabaye umunyamakuru, umukinnyi wa filimi, niwe Perezida wasenye Abasoviyete
Ronald Reagan, wabaye umunyamakuru, umukinnyi wa filimi, nyuma akaba Perezida wa 40 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika afatwa nk’umuntu wagize uruhare runini mu isenyuka rya Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete ndetse no kurangiza Intambara y’Ubutita mu mahoro. Reagan yavutse ku itariki 6 Gashyantare 1911, avukira i Tampico, muri Leta ya Illinois. Yabanje gukora mu itangazamakuru […]
Nyanza: Ubuyobozi bwirukanye abanyeshuri 270 akarere kabitera utwatsi
Abanyeshuri 70 biga mu ishuri rya Kavumu TVET riherereye mu Karere ka Nyanza biga ibijyanye no gutwara imodoka z’amakamyo baravuga ko umuyobozi w’ikigo yabirukanye badakoze ikizamini bakamushinja uburangare kuko bari bijejwe ko bazagaruka ku ishuri ikigo cyamaze kuvugana na Polisi igihe cyo gukora ikizamini none bakaba bategetswe gutaha ngo bakazagaruka mu kwezi kwa mbere ubu […]
Uganda: Umuyobozi mu karere yagabweho igitero n’abaturage bamushinja kwiba inka zabo
Abaturage bo mu cyaro cya Mabaare ahitwa Kyagaju mu Karere ka Sheema bariye karungu, batwika imodoka y’umujyanama mu karere, Ham Kanyongororwa bamushinja kwiba inka zabo. Aba baturage bashingira ku kuba imodoka ya Ham ifite ibirango UAP 390A yarasanzwe mu gishanga hari abagabo batatu batamenyekanye bari kuyishyiramo inka zibwe. Ruhindi David nyir’inka, yabwiye Chimpreports ko amaze […]
Rwamagana : Baravuga ko abayobozi babahohotera babashinja gutera inkunga Nyamwasa na FDLR
Abaturage batuye mu Mudugudu wa Kamamana, mu Kagari ka Kaduha, mu Murenge wa Munyaga; barasaba kurenganurwa ku karengane bakorerwa n’umuyobozi bwabageretseho icyaha cyo gukorana n’umutwe w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda, Forces démocratiques de libération du Rwanda, (FDLR) no gukusanya amafaranga yo gutera inkunga umutwe wa Rwanda National Congress wa Kayumba Nyamwasa. Bavuga ko batangiye […]
Nyanza: Uruganda rukora insinga z’amashanyarazi ruri kubakwa rwitezweho byinshi
Uruganda rukora insinga z’amashanyarazi rurimo kubakwa mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo rwitezweho kuzateza imbere aka karere binyuze mu gutanga akazi ku bantu benshi bakikura mu bukene nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’akarere. Imirimo yo kubaka uru ruganda ruherereye mu Murenge wa Busasamana ruri ku buso bwa Hegitari 2,5 kuri ubu igeze kuri 50%, rukazuzura rutwaye […]
Umuherwe wakoreye mu Rwanda akekwaho isano na Maj. Bunyenyezi agiye gushyingurwa

Umuherwe Ezra Bunyenyezi wakoreye mu Rwanda ubucuruzi ari nako bihwihwiswa ko yaba afitanye isano na Maj. Chris Bunyenyezi, azashyingurwa kuwa 28 Ukuboza 2020 ahitwa Namutamba mu Karere ka Mityana, hasanzwe hashyingurwa abo mu muryango we. Bunyenyezi yapfuye mu minsi ishize azize COVID-19, ni umugabo wigeze gukorera ubucuruzi mu Rwanda avuye muri Uganda. Abamuzi bavuga ko […]
Col Kapend wahamijwe uruhare mu iyicwa rya LD Kabila arasabirwa imbabazi za perezida

Perezida w’Ishyirahamwe Nyafurika riharanira Kurinda Uburenganzira bwa Muntu (ASADHO), Jean Claude Katende, arasabira imbabazi za perezida Tshisekedi, Col. Eddy Kapend na bagenzi be bamaze imyaka hafi 20 bafunze bazira kugira uruhare mu iyicwa rya Perezida Laurent Desire Kabila. Mu butumwa yanyujije kuri twitter, Jean Claude Katende yasabye imbabazi z’umukuru w’igihugu kuri Eddy Kapend na bagenzi […]
Goma: Umukinnyi w’ikipe ya FC Kunafazi yapfiriye mu kibuga
Abakunzi ba ruhago muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bari mu gahinda nyuma y’urupfu rw’umukinnyi w’ikipe ya FC Kunafazi, Paulin Kalonda, wapfiriye mu kibuga kuri uyu wa gatatu nyuma ya saa sita mu mukino waberaga kuri stade de l’unité i Goma. Ibi byabaye ku munota wa 75 w’umukino, ubwo ikipe uyu mukinnyi wakinaga inyuma ku […]
Mubishyuze ku ngufu-Abadepite ku kibazo cy’abakoresha batishyura ubwiteganyirize
Abadepite basabye ko abakoresha badatangira abakozi imisanzu y’ubwiteganyirize bw’izabukuru, bajya bayishyuzwa ku ngufu. Ibi barabivuga mu gihe hari abari mu kiruhuko cy’izabukuru bataratangiwe imisanzu bikaba byarabateye ubukene. Bamwe mu badepite basanga RSSB ikwiriye guhabwa ububasha butuma yishyuza ku ngufu abadatangira imisanzu abakozi bakayakoresha ibindi ku nyungu bwite nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza. Depite Murebwayire […]
Uganda: Abantu 14 baguye mu mpanuka y’ubwato, abatari bake baburirwa irengero
Abantu 14 ni bo byamaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu gice cy’ikiyaga cya Albert kiri mu karere ka Buliisa ho muri Uganda, abatari bake baburirwa irengero. Uwitwa Jakisa wari utwaye buriya bwato, avuga ko bwari butwaye abantu 57, ubwo bwakoreraga impanuka hafi y’icyambu cya Songa-Lendu ku wa Kabiri w’iki cyumweru. Abari baburimo […]
Yateje imirwano mu bukwe bw’umukobwa yishyuriye kaminuza akamubenga
Habaye imirwano ikarishye ahari hagiye kubera umuhango w’ubukwe bwo gusaba no gukwa umukobwa witwa Nakuuru Esther, umusore wo muri Nigeria witwa Ana Igbo Tibua yabitewe n’uko ngo yatanze kuri uyu mukobwa arenga miliyoni 7 amurihira ishuri none ngo yatunguwe no kumva agiye gukora ubukwe n’undi mugabo. Uyu musore yageze ahaberaga ibirori afite umujinya ukabije, avugako […]
Perezida Kagame yageneye ubutumwa Macron w’Ubufaransa urwaye COVID-19
Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yageneye ubutumwa mugenzi we w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, ubutumwa bumwifuriza gukira vuba icyorezo cya COVID-19 yanduye. Ku wa 17 Ukuboza 2020 ni bwo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa ’Champ Élysée’ byatangaje ko Macron yanduye Coronavirus. Byavuze ko yapimwe agasanganwa virus mu mubiri we nyuma yo kugaragaza ibimenyetso byayo birimo umunaniro no […]