Perezida Ndayishimiye yahaye imbabazi ba banyamakuru ba Iwacu bari bamaze umwaka urenga bafunze

Sangiza iyi nkuru

Abanyamakuru bane b’Igitangazamakuru “Iwacu” cyo mu gihugu cy’u Burundi bari bamaze umwaka urenga bafunzwe, barekuwe nk’uko amakuru aturuka muri iki gihugu abivuga.

SOS Media Burundi iravuga ko bariya banyamakuru bamaze kurekurwa, ndetse bakaba bagomba kurira iminsi mikuru isoza umwaka mu miryango yabo. Ni nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Ku wa 22 Ukwakira mu mwaka ushize wa 2019 ni bwo bariya banyamakuru n’umushoferi wabo bari batawe muri yombi, bajya gutara inkuru ijyanye n’igitero umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi wari wagabye ku musozi wa Musigati mu ntara ya Bubanza.

Abari bamaze umwaka bafunzwe ni TĂ©rence Mpozenzi, Agnès Ndirubusa, Egide Harerimana, Christine Kamikazi n’umushoferi wabo Adolphe Masabarakiza, bakaba barashinjwaga “ubufatanyacyaha mu guhungabanya umutekano w’igihugu.”

Ubushinjacyaha bw’u Burundi bakimara gufatwa bwavuze ko ibimenyetso bufite “bigaragaza ko bishoboka ko bari basanzwe bazi iby’icyo gitero [RED-Tabara yagabye i Burundi”, bwungamo ko “bafatiwe ku musozi waberagaho imirwano.”

Uko ari bane buri umwe yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’igice.

Mu gihe cy’umwaka urenga bariya banyamakuru bari bamaze bafunzwe, Imiryango Mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu irimo na Human Rights Watch yari yarakunze gusaba Leta y’u Burundi kubarekura, bijyanye n’uko ibyaha bashinjwaga nta shingiro byari bifite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *