Abakinnyi b’Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa, bageneye Perezida wa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi usanzwe ari umufana wayo impano y’umwambaro wayo uriho amazina ye.
Amafoto yagiye hanze yerekana abakinnyi bakomeye ba PSG bafite umwambaro wanditseho ‘F Tshisekedi’ uriho numero 10 bageneye Perezida Tshisekedi, nyuma yo kumenya ko yihebeye iriya kipe y’i Paris.
Amakuru y’uko Perezida Tshisekedi yagenewe impano n’abakinnyi ba PSG isanzwe yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, yemejwe n’umujyanama we wihariye, Michée Mulumba.
Uyu ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: “Nyuma yo kumenya ko Perezida Félix Tshisekedi ari umufana w’akadasohoka wa PSG, abakinnyi b’iyi kipe bamuhaye umwambaro wamugenewe.”
Abageneye Tshisekedi impano barimo rutahizamu Neymar Jr. Ukomoka mu gihugu cya Brésil, Umutaliyani Marco Veratti ukina hagati mu kubuga, myugariro Presnel Kimpembe ufite inkomoko muri RDC ariko agakinira Ubufaransa cyo kimwe na rutahizamu Angel Di Maria ukomoka mu gihugu cya Argentine.
Rutahizamu w’Umufaransa Kylian Mbappé na we yagaragaye afite umwambaro yageneye Perezida Tshisekedi.
Mu myaka ibiri ishize ubwo Perezida Tshisekedi yari i Paris mu Bufaransa, yabwiye abanyamakuru bo muri kiriya gihugu ko kuva mu bwana bwe yakundaga ikipe y’Ubufaransa ndetse ko ari n’umukunzi wa PSG.
Ati: “Nkunda Ubufaransa, ndabukunda cyane. Sinigeze mba hariya, ariko narabusuye. Kuva mu bwana bwanjye, nakundaga buri gihe Ubufaransa, ikipe y’igihugu y’Ubufaransa”, yungamo ati: “Ikipe mfana ni PSG.”







