Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yongeye gushyira u Rwanda mu majwi arushinja kugerageza kudobya amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye mu Cyumweru gishize.
Ku wa Gatandatu ushize ni bwo Komisiyo y’Amatora muri Uganda yemeje ko Museveni yongeye gutorerwa kuyobora kiriya gihugu muri manda ya gatandatu, nyuma yo gutsinda Bobi Wine bari bahanganye ku majwi 58.64%.
Mu ijambo Museveni yagejeje ku banya-Uganda ryatambutse kuri Televiziyo nyuma yo gutsinda amatora, yavuze ko hari kimwe mu bihugu byo mu karere Uganda iherereyemo gikomeje kwivanga muri Politiki yayo kugeza n’aho cyohereza aba-agents bo kudobya amatora, avuga ko atazacyihanganira.
Ati: “Maze igihe nkoresheje ubutasi nkurikirana imigambi y’abantu bamwe. Nihagira ushaka kurogoya amahoro yacu, tuzahangana na we bya nyabyo. Muri aya matora, hari igihugu kimwe mu karere cyagiye cyohereza aba-agents bo kwivanga muri Politiki yacu. Ibyo sinzabyihanganira.”
Museveni ntiyigeze avuga icyo gihugu mu izina, gusa yunzemo ko “Mu bijya mbere nta na kimwe ntazi. Nzi abatanze amafaranga n’abo bayahaye.”
Yunzemo ati: “Ukwivanga kw’amahanga [muri Politiki ya Uganda] ntikuzihanganirwa, ntidushaka abanyamahanga bivanga mu bibazo byacu. Iyo ukwivanga kw’amahanga kuza kuba ari isoko y’ubukire, Afurika yakabaye ari wo mugabane ukize kurusha indi ku Isi.”
Museveni n’ubwo ateruye ngo avuge ko ari u Rwanda yashakaga kuganishaho, ChimpReports iravuga ko ifite amakuru ikesha bamwe mu bayobozi [tutemeza cyangwa ngo duhakane] y’uko hari Abanyarwanda baterewe muri yombi i Kampala buracya amatora aba, bikavugwa ko bashakaga kuyadobya.
Aba bantu kuri ubu bagifunzwe ntabwo baragezwa imbere y’ubutabera ngo ubushinjacyaha bugaragaze ibimenyetso byerekana koko ko bashakaga kudobya amatora ya Uganda, cyangwa ari abaturage basanzwe bibera i Kampala dore ari umwe mu mijyi ibamo Abanyarwanda benshi ku Isi.
Si bwo bwa mbere Perezida Museveni yikoma u Rwanda gushaka kwivanga muri Politiki y’igihugu cye, kuko nko mu ibaruwa yandikiye Perezida Kagame muri Werurwe 2019 [avuga ku muhuro we na Mukankusi wo muri RNC] hari aho yavuze ko “Kugerageza gukorera inyuma ya Guverinoma ya Uganda ni bibi ku bakozi (aba-agents) b’u Rwanda.”
Mu bihe bitandukanye kandi Guverinoma ya Uganda yagiye ishinja u Rwanda gukorera ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwayo, gusa ibyo birego ntiruhweme kubihakana.
U Rwanda na rwo rwakunze gushinja Leta ya Uganda gufasha no gutera inkunga imitwe nka FDLR, FLN, RNC na RUD-Urunana igamije kuruhungabanyiriza umutekano, gusa Uganda na yo igahakana bene ibyo birego.
Aho ni ho izahara ry’umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka ikabakaba ine waradogereye rishingiye, ku buryo buri gihugu cyasabye abaturage bacyo kwirinda gukorera ingendo mu kindi.
Abakuru b’ibihugu byombi mu bihe bitandukanye bagerageje gushakira umuti ibibazo ibihugu byombi bifitanye, gusa nta kiragerwaho n’ubwo haniyambajwe imbaraga z’abahuza mu biganiro nka ba Perezida Joao Lourenço na Félix Tsbisekedi ba Angola na Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuva Museveni yatorerwa kuyobora Uganda muri manda izamugeza ku myaka 40 ku butegetsi, abakuru b’ibihugu bya Kenya, Tanzania, Sudani y’Epfo n’u Burundi bihuriye na Uganda muri EAC bamugeneye ubutumwa bumushimira; mu gihe ubw’u Rwanda butaratangwa kugeza ubu.

24 Responses
Museveni yashinje u Rwanda gushaka kudobya amatora ya Uganda
Reka kuvanga ibintu jounaliste! Impamvu nta gihugu nakimwe yavuze nawe wagombaga kuyubaha!

Sinshatse kuvuga ko Kuba u Rwanda rutaramurungikira ibaruwa yo kumukeza ko rufise politique nziza,ariko gushimira Umuntu agiye kuyobora imyaka 40 ,bisa nkaho igihugu agihinduye royaume Kandi Ari republique navyo biteye isoni.Afrika ntayo tuva Kandi ntayo tuja.

Kuk mutangaza amakuru yibihuha kuk ibyo byakozwe kera my friend mujye mwubak CV nziza

Abayobozi bibihugu byombi njye mpamyako baziranye bihagije ndetse nibyo bapfa barabizi kurusha uko abaturage babo babizi.ibyo bazatugenera tuzagenda nibyo cyakora byakabaye byiza biyunze imekoranire ikongera kugenda neza nkuko byahoze kandi icyiza nuko amatora yarangiye mumahoro.

Ako namwe abanyamakuru ntimukadushyushye pe wigeze wumva haraho abuga u Rwanda Koko ubwo usomye umutwe winkuru Koko kukise atarabarundi cyangwa nibindi so ntago biba byiza kuvugira umukuru wigihugu ibyo atavuze ubwose wasobanura gute mumagambo yavuze ko yikomye urwanda

Ese urwanda operation uja wet rukayirangiza unda niyo rwananiwd ahh nahamahanga asaba kuganiriza

URwanda mubikuye he ko mwivugiye ko M7atigeze avuga izina ry’icyo gihugu?

Ubwo ntimuhimbiye M7 ? URwanda yaruvuze hehe?

Bose se ko ibihugu byitana bamwana amahoro yacu azava he usibye Imana yonyine. ubu se EAC izaba successful ibihugu bitabanye neza.