Amerika na yo yashyizwe mu bashatse kudobya amatora yo muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Uganda yashinje Leta zunze Ubumwe za Amerika kugerageza kwivanga mu matora aheruka kuba muri kiriya gihugu, nyuma y’uko Ambasaderi wa Amerika muri Uganda agerageje gusura Bobi Wine iwe mu rugo agakumirwa n’abasirikare.

Kuva ku wa Kane w’icyumweru gishize urugo rwa Bobi Wine rwagoswe n’abashinzwe umutekano, ndetse uyu munya-Politiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda avuga ko yahejejwe iwe mu rugo.

Kuri uyu wa Kabiri Bobi Wine yavuze ko we n’umugore we ibyo kurya byabashiranye, ku buryo badashobora no kubonera amata umwisengeneza w’umugore we w’umwaka n’igice wabasuye mbere y’amatora yatsinzwe na Museveni.

Ambasade ya Amerika muri Uganda yavuze ko Ku wa Mbere Ambasaderi wayo, Natalie E Brown, yagerageje gusura Bobi Wine mu rugo iwe mu majyaruguru ya Kampala agamije gusuzuma ko atekanye ndetse ari na muzima, gusa asubizwa inyuma n’abashinzwe umutekano.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, yavuze ko Ambasaderi Brown nta bubasha na buke afite bwo gusura Bobi Wine.

Reuters yasubiyemo amagambo ye igira iti: “Ibyo yageragezaga [Brown] gukora yeruye ni ukwivanga muri politiki y’imbere muri Uganda, cyane amatora, kugira ngo duhindure amatora yacu n’ugushaka kw’abaturage. Ntacyo agomba gukora yirengagije amahame ya diplomasi.”

Opondo yunzemo ko Brown afite amateka yo guteza ibibazo mu bihugu bitandukanye yakozemo mu bihe byashize, avuga ko ibyo yakora byose Guverinoma ya Uganda imureba.

Uganda yashinje Amerika kwivanga mu matora yayo, mu gihe mu cyumweru gishize Ambasade ya Amerika muri Uganda yari yavuze ko amatora yo muri iki gihugu yaranzwe no gutoteza abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi, guhohotera itangazamakuru n’abaharanira uburenganzira bwa muntu no gukuraho interineti mu gihugu hose.

Leta zunze ubumwe za Amerika si cyo gihugu cyongine Uganda ishinje kugerageza kwivanga mu matora yayo, dore ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni aheruka gutangaza ko hari n’ikindi gihugu cyo mu karere cyagerageje kudobya amatora cyohereza aba-agents mu gihugu cye, avuga ko atazigera akihanganira na gato.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *