Umuyobozi wa Gereza ya Mageragere afungiwe i Remera

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, CSP Kayumba Innocent, hamwe n’abandi bantu babiri, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho bakurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu.

Amakuru avuga ko CSP Kayumba afunganywe na SP Ntakirutimana Eric na Mutamaniwa Ephrem.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Murangira B. Thierry, yemereye yabwiye IGIHE.COM ko aba bagabo bafunzwe gusa yirinda kuvuga uburyo icyaha cy’ubuhemu bashinjwa cyakozwe kuko iperereza rigikomeje.

CSP Kayumba afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Remera mu gihe Ntakirutimana afungiye Kicukiro naho Mutamaniwa akaba afungiye ku Kimihurura.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umuyobozi wa Gereza ya Mageragere afungiwe i Remera
    mucunge neza mudasanga arengana. discipline yagaruye muri za gereza, mwagombaga kumubabarira

  2. Umuyobozi wa Gereza ya Mageragere afungiwe i Remera
    mucunge neza mudasanga arengana. discipline yagaruye muri za gereza, mwagombaga kumubabarira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *