Umuryango w’umusaza w’umukire, Barangirana, utuye mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze uvuga ko utishimiye kandi wamaganye amakuru yatangajwe na bamwe mu baturage avuga ko uyu mubyeyi yajyaga kwituma ku karere ka Musanze mu gihe amaze igihe arwaye. Abo muri uyu muryango babwiye BWIZA ko umusaza Barangira ubu arwaye bityo ko abavuga amakuru ye, ari rubanda igamije kumusebya batanazi uko ibintu bimeze. Bavuga ko babifata nko gushinyagura. Umuhungu we, Kimenyi Steven avuga ko ibyavuzwe ari ukumuharabika. Ati ” Ibivugwa sibyo rwose. Biratanagaje kumva umuturage asebya umuntu wirwariye. Amaze igihe aba mu rugo rwose, ararwaye. Biriya ni uguharabika.” Abajijwe icyaba cyihishe inyuma yo gutangaza ayo makuru, ati ” Abo bantu sinzi icyo bagamije ariko ibyo bavuga ko ni nko gushinyagurira umuntu wirwariye.” BWIZA yemeye kugaruka by’umwihariko ku ruhande rw’ibivugwa n’umuryango wa Barangirana n’ubwo twari twabigarutseho mbere. Hagendewe ku ihame rya Social Responsibility of media (kumva ko bitureba) kuba twatangaza inkuru ku murwayi urembye.


